Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amajwi y’umugore utahise amenyekana, wavugaga ko Christian Irenge umugabo wa Lynda Priya, babyaranye umwana ariko akaba yaranze kumwiyandikishaho ndetse no kumufasha

162 0

 

Kuri ubu Lynda Priya umugore wa Christian Irenge abinyujije kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kane, yasangije abamukurikira amafoto yabo barikumwe n’uyu mwana maze aboneraho kubwira Christian ko ibihe bibi bibaho mu buzima ariko amwibutsa ko amuri iruhande.

Ati “Ntuzigere wibagirwa urwo nkukunda, nizeye ko wigirira icyizere nk’uko nanjye nkikugirira kuko urashoboye, uri umunyembaraga kandi uzagera kuri byinshi.”

“Hari iminsi izabaho ukumva utentebutse ukumva uri wenyine ariko ndakwinginze wibuke ko utari wenyine, uzahora ufite urukundo rwanjye muri buri kimwe unyuramo”

Lynda yakomeje yibutsa Christian ko amukunda urudacuyuka ndetse ko atewe ishema na we.

Ati “Usobanuye Isi kuri jye, ibirenze ibyo amagambo yasobanura, ntewe ishema nawe buri munsi, kandi nzahora nkukunda iteka”

Tariki ya 08 Gashyantare 2026 ni bwo Lynda na Christian bakoze ubukwe bwabereye mu busitani bwa Kaleb Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *