Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Leta ya New Mexico ikwiye guhindura izina ikitwa “New America”, avuga ko ibyo byongera agaciro n’icyubahiro by’iyo leta kuko batari muri Mexique ahubwo ari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Guverineri wa New Mexico, Michelle Lujan Grisham, hamwe n’abandi bayobozi b’iyo leta barwanyije iki gitekerezo.
Bavuga ko izina rya ‘Newmexico’ rifite amateka maremare amaze imyaka myinshi bahawe n’abasangwabutaka (Indigenous), Abasipanyoli, mberi y’uko Amerika ibaho.
Perezida Trump nta bubasha ahabwa n’amategeko abwo guhindura izina rya leta uko yishakiye.
Guhindura izina rya leta bisaba inzira ndende y’amategeko mu rwego rwa leta ubwayo (harimo no gutora kw’abaturage) ndetse n’icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Congress).
