Mu gihe umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu bijyanye n’imyidagaduro n’ahantu ho kuruhukira, hagiye higaragaza ahantu hashya hatanga serivisi zigezweho ku bakunzi b’ikawa n’abashaka ahantu hatuje ho gukorera.
Damour Barista Coffee Shop iherereye mu Imbuga City Walk (Car Free Zone) rwagati mu Kigali hafi y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, ni hamwe mu hantu hamaze kwamamara mu gutanga ikawa iryoshye n’ahantu heza ho kuruhukira.
Damour Barista coffee shop yabazaniye serivisi zitandukanye zirimo izo kubaha Ikawa nziza y’umwimerere nyarwanda ,Snacks ziryoshye ziherekeza ikawa ,Cocktails ku bakunda gusohoka nimugoroba ndetse ibafitiye n’hantu hagutse ho gukorera (working space) hafite ituze
Uretse kuba ari ahantu ho kunywera ikawa, Damour Barista Coffee Shop ni n’ahantu heza ku bantu bakorera kuri internet, abiga cyangwa abakeneye kuganira ku mishinga yabo mu ituze.
Iyi coffee shop ikora kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa munani z’ijoro, bituma umuntu wese abasha kubona umwanya wo kuyigana yaba ari mu gitondo cyo gutangira umunsi cyangwa nimugoroba ashaka kuruhuka.
Iherereye muri Car Free Zone, ahantu hazwiho kugira umutekano, isuku n’umwuka mwiza, bituma abakiriya bishimira kuhafatira ikawa bareba uko ubuzima bwo mu mujyi bugenda.
Ku bakunzi b’Ikawa rero niba ushaka ahantu heza ho kunywera Ikawa Nziza ndetse no guhurira n’Inshuti zawe Damour Barista Coffee Shop ni amahitamo yawe meza mu mujyi wa Kigali.
Mu mujyi uri gukura vuba nka Kigali, ahantu nka Damour Barista Coffee Shop haje kuzuza icyuho ku bakunda ubuzima bugezweho. Ni ahantu hadasanzwe ho kuruhukira no kwishimira ikawa nziza mu mutuzo no mu bwiza bw’umujyi.

Mu kiganiro na Kigalihit D’Amour Barista yadutangarije ko nyuma y’ibyiza bateganyiriza abakiliya babo mu minsi ya vuba mu rwefo rwo gukomeza kubaha Ikawa ifite umwimerere kandi yatunganyirijwe mu Rwanda .
Wifuza gukora komande yawe y’Ikawa muri Damour Barista Coffe shop bayikugezaho aho waba uri hose mu mujyi wa Kigali wahamagara izi numero 0784103176 cg ukabakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo zo BaristaDamour kuri x na _cafedamour_kuri Instagram










