GACACA: Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wari umukozi wo mu Rugo yishwe, barangije basahura ibyari mu nzu

46 0

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Gacaca abantu bataramenyekana bishe umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wari umukozi wo mu Rugo, barangije basahura ibyari mu nzu.

Amakuru avuga ko abo bagizi ba nabi bamusanze mu Rugo wenyine abana bamaze kujya ku ishuri. Inkuru yamenyekanye ubwo umubyeyi wo muri urwo rugo yatahaga yakomanga akabura umwikiriza, yakwinjira mu nzu agahingukira ku murambo uryamye mu Mbuga.

Abaturage barimo guhuza urwo rupfu n’urw’undi mugabo uherutse kwicirwa mu gisambu kinini kiri hafi y’urwo rugo, bavuga ko cyabaye indiri y’abakoresha ibiyobyabwenge byamara kubarenga bakishora mu bikorwa by’urugomo bitandukanye.

Bagasanga hubatswe kuko ari mu miturire byagabanya ibibazo abahakikije bahura nabyo, biturutse ku mutekano muke baterwa n’aho hantu.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *