Mbappé mu mazi abira nyuma yo kuvuga kuri Mao  Zedong

33 0

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Kylian Mbappé Lottin, ari mu bibazo nyuma y’amagambo yavuze ku wahoze ayobora u Bushinwa, Mao Zedong, amwita “umunyagitugu”, ibintu byateje impaka zikomeye muri icyo gihugu.

Uyu mufaransa ufite imyaka 27, umaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 10 ya shampiyona ya Espagne (La Liga) muri uyu mwaka w’imikino, yatangiye guhura n’ingaruka z’ayo magambo, aho ibigo byinshi byo mu Bushinwa byahagaritse amasezerano byari bifitanye na we yo kwamamaza ibicuruzwa byabyo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Ukwakira 2026, Ikinyamakuru Marca cyanditse ko iki kibazo gishobora no kugira ingaruka ku nyungu za Real Madrid nk’ikipe.

Iyi kipe ifite 20% by’uburenganzira ku mashusho ya Mbappé, bivuze ko guhagarika ubufatanye hagati y’uyu mukinnyi n’ibigo byo mu Bushinwa birimo Dongpeng, Mengniu na Milkground bishobora no kugabanya amafaranga Real Madrid yinjizaga muri ubwo bufatanye.

Ikindi gihangayikishije Real Madrid ni uko Ubushinwa ari kimwe mu bihugu igurishirizamo cyane ibicuruzwa byayo.

Iki kinyamakuru cyanditse ko hagati ya 10% na 15% by’ibicuruzwa bya Real Madrid mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ibigurwa n’abafana nk’imyenda y’ikipe, bigurishwa muri icyo gihugu.

Umwambaro wa Mbappé ni wo uza ku isonga mu myenda ya Real Madrid igurishwa cyane mu Bushinwa,bivuze ko iki kibazo kiri hagati y’uyu mukinnyi n’amasosiyete yo mu Bushinwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’iyi kipe.

Ibi bishobora gutuma Real Madrid ishaka inzira yo gukemura iki kibazo kugira ngo hirindwe igihombo gishobora guterwa no gutakaza abafatanyabikorwa n’isoko ry’Ubushinwa.

Mao Zedong ufatwa nk’uwashinze Repubulika ya rubanda y’abashinwa yavutse mu 1893, aba Chairman w’ishyaka ry’abakominisite (communist) kuva mu 1949 kugeza yitabye Imana mu 1976 afite imyaka 82 y’amavuko.

Uyu mutegetsi washatse abagore 4 akabyara abana bagera ku 10 , afatwa nk’umubyeyi w’igihugu ku bashinwa benshi.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *