Umunyarwandakazi utuye muri Uganda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Kisitu Kirabo, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko hagiye hanze amafoto n’amashusho bye bigaragaza imyanya ye y’ibanga.
Mu butumwa burebure yanyujije kuri X, yiseguye kubabonye ayo mashusho n’amafoto bye bikabagiraho ingaruka mbi. Yavuze ko byafashwe ndetse bihererekanwa mu ibanga, ariko ntabwo mu by’ukuri byari bigenwe kujya ku karubanda.
Ati “Kuri buri umwe wabonye cyangwa wagizweho ingaruka n’amafoto yange y’ubuzima bwite, mumbabarire.”
Yavuze ko uko gushyirwa hanze kwayo nta ruhare abigizemo byamukorekeje, bimutera ikimwaro ndetse bihangayikisha buri umwe wese wo mu muryango we, inshuti ze n’undi wese wabibonye. Yavuze ko yirengereye ingaruka zose zatewe no kuba yagiye hanze, kandi akaba yicuza cyane ku bwo abo ayo mashusho yateye uburibwe.
Yashimangiye ko ubu ari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke, ndetse hahagarikwe gukomeza kuzikwirakwiza.
Yakomeje asaba abantu guhagarika gukomeza kuzihererekanya kuko bihonyora icyubahiro cy’ubuzima bwe bwite.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko yari yabanje kubyamaganira kure avuga ayo mashusho atari aye, ahubwo ari ayakozwe na AI.



