Brig. Gen. François Kamanzi wa FARDC yiyunze ku mutwe wa FRN

9 0

Umusirikare ufite ipeti rya Brigadier General mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yagiteye umugongo ajya kwiyunga ku mutwe uyobowe na Joseph Kabila wigeze kuyobora iki Gihugu, wa FRN uherutse kuvuka ugasimbura Ihuriro AFC/M23.

Manzi Willy, Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu buyobozi bwashyizweho n’iryahoze ari Ihuriro AFC/M23, yatangaje ko Brig. Gen. François Kamanzi, wari uyoboye ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare muri Congo Central, yavuye muRI FARDC akiyunga ku mutwe wa Alliance pour la Refondation du Congo (ARC), uzwi kandi ku izina ry’Ingabo za FRN.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Manzi yavuze ko uyu mujenerali yinjiye muri uyu mutwe anyuze ku mipaka ya Lufu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Luvu muri Angola.

Yagize ati “Brig. Gen. François Kamanzi, wari Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare, muri Congo Central, yinjiye mu Ngabo za LIONS DE SARAMBWE (ARC), anyuze ku mipaka ya Lufu muri RDC na Luvu muri Angola.”

Manzi yakomeje avuga ko uyu mujenerali yanze gukomeza gukorera mu gisirikare cya Congo, akoresha imvugo ikarishye mu kukinenga.

Nyuma y’ubutumwa bwa Guverineri Wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, Umuvugizi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuka, na we yemeje ko Brig. Gen. François Kamanzi, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare muri Kongo Central, yinjiye mu Ngabo za Revolisiyo ya Congo (ARC), zizwi nka ‘Intare za Sarambwe’.

Mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Kanyuka yavuze ko uyu mujenerali yahisemo kuva mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba ibitero bya buri munsi bigambiriye abaturage b’abasivili.

Yagize ati “Turahamya ko kugeza ubu Brig. Gen. François Kamanzi, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare muri Kongo Central, yinjiye mu Ngabo za Lions de Sarambwe, ziri mu Ngabo za Revolisiyo ya Congo (ARC).”

Kanyuka kandi yatangaje ko hari abandi basirikare babiri bo mu rwego rw’abofisiye na bo biyunze kuri uyu mutwe, avuga ko amazina yabo azatangazwa mu minsi iri imbere.

Yasabye abandi basirikare ba FARDC, kimwe n’Abanyekongo muri rusange, kwiyunga kuri FRN, avuga ko ari yo yonyine ibereye abaturage ba Congo icyizere cy’ejo hazaza.

Uyu mutwe wa FRN wujuje ibyumweru bibiri uvutse, dore ko watangajwe ku mugaragaro tariki 12 Ukwakira 2026, ndetse uhita utangaza abayobozi bawo, barimo Perezida wawo, Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, wasimbuwe na Felix Tshisekedi uriho ubu.

Uyu mutwe kandi wanashyizeho ba Visi Perezida Batatu, ari bo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Maj Gen Sultani Makenga wanagumanye inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Umutwe wa Gisirikare wa ARC, ukaba uw’uyu mutwe wa FRN.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *