Roc Nation ya Jay-Z igiye gufasha Nevada Pierre

23 0

Sosiyete ya Roc Nation yashnzwe n’umuraperi Jay-Z, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ishami ryayo rikorana n’ibirebana n’imikino na siporo muri rusange, Roc Nation Sports yagaragaje ko ishyigikiye impano y’umwana w’imyaka itatu y’amavuko witwa ‘Nevada Pierre’, bavuga ko afite impano idasanzwe yo gukina ndetse bamusaba gukomereza aho.

Uyu mwana akomeje kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hagiye hanze amashusho acenga abandi bana kandi atsinda ibitego mu mukino w’umupira w’amaguru wabereye i Winter Park muri Florida.

Nyuma yaho uwateguye amarushanwa yaje guhamagara Polisi kubera impaka zavutse ubwo uyu mwana yasimbuzwaga, aho babyeyi be bavuga ko yasimbujwe kuko yakinaga neza kurusha abandi, mu gihe uwateguye amarushanwa yavuze ko yasunikaga abandi bakinanaga.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *