Papa Léon XIV yatangiye urugendo rw’iminsi 12 muri Amerika y’Amajyepfo.

6 0

Papa Léon XIV yerekeje muri Amerika y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatanu, mu rugendo rw’iminsi 12 biteganyijwe ko ruzamuhuza n’abantu n’ahantu byagize uruhare rukomeye mu buzima bwe bwa giherezabitambo.

Uru rugendo rufite igisobanuro cyihariye kuri uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika, kuko yabaye muri Peru hafi imyaka 20 mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi. Nubwo aherutse kubagwa mu bihaha, yatangiye uru rugendo rurerure azasozanya n’ibikorwa bitandukanye.

Nk’uko umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) wari mu ndege ya Papa yabitangaje, indege yari imutwaye yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Fiumicino i Roma, mu Butaliyani, nyuma gato ya saa moya za mu gitondo.

Biteganyijwe ko azagera i Montevideo, mu gihugu cya Uruguay, ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro ku isaha yaho, nk’uko byatangajwe na Vatikani.

Muri uru ruzinduko rw’akazi Papa Léon XIV w’imyaka 71 azasura ibihugu bitatu ari byo Uruguay, Argentina na Peru.

Urugendo rwe ruzaba rurimo gahunda nyinshi zo guhura n’abayobozi ba politiki, imfungwa, abantu batishoboye ndetse n’inshuti ze za kera.

Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzaba umwanya wihariye kuri Papa wo kongera guhura n’umugabane wa Amerika y’Amajyepfo wagize uruhare mu kumwubaka no kumugira uwo ari we mu murimo wa Kiliziya Gatolika.

By’umwihariko, gusubira muri Peru bifite igisobanuro gikomeye kuri we, bitewe n’imyaka hafi 20 yamaze muri icyo gihugu akora imirimo ijyanye n’ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Papa Léon niwe wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamaze hafi imyaka 20 akora ubutumwa bw’ivugabutumwa muri Peru, igihugu cyanamuhaye ubwnegihugu

Afite umubano ukomeye n’umugabane wa Amerika y’Amajyepfo, akaba yaratangaje ku wa Gatatu ko yishimiye kongera gusubira muri ibyo bihugu yavuze ko “bifite umwanya ukomeye mu mutima we”.

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi, ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1.4, yavuze ko yifuza ko uru rugendo ruzafasha mu gukomeza ukwemera, kuvugurura icyizere no kongera imbaraga z’urukundo n’urukundo rwa kivandimwe muri ibyo bihugu.

Ibi abivuze mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje guhura n’igabanuka ry’abayoboke muri Amerika y’Amajyepfo, aho amatorero y’Abaporotesitanti, cyane cyane ay’Abavugabutumwa  agenda agira abayoboke benshi.

Ibyo bihugu kandi bihuriye ku bibazo birimo kwiyongera kw’ubusumbane mu mibereho y’abaturage, urugomo n’umutekano muke, ndetse n’igabanuka rikomeye ry’ubwiyongere bw’abaturage.

Nubwo mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize Papa Léon XIV yari yabazwe kugira ngo bamukuremo ikibyimba cyo mu bihaha cyakekwagaho  kuba kanseri, abaganga bamuhaye uburenganzira bwo gukomeza urugendo rwe.

Vatikani yatangaje ko nta bundi buvuzi bwihariye cyangwa ingamba z’ubuvuzi z’inyongera zikenewe kuri Papa, uretse ubuvuzi busanzwe buteganywa mu ngendo z’abapapa.

Ibi byatumye Papa Léon XIV akomeza gahunda y’urugendo rw’iminsi 12 azasura Uruguay, Argentina na Peru, ibihugu bifitanye isano n’amateka ye n’umurimo yakoze muri Kiliziya Gatolika.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *