Umuramyi w’Umunyarwanda Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze i Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho aje mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise ‘Niwe Healing Concert – Edition 2’, kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Uyu muramyi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026, aherekejwe n’umugore we, aho yari ategerejwe n’abanyamakuru.
Akigera i Kigali, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda, ashimangira ko aje afite ubutumwa bw’Imana kandi yiteguye guhura n’abakunzi be mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, yagize ati: “Nzanye na ya Mana, Uwiteka Nyiringabo nkorera. Mbazaniye bya bihe byiza mwabonye umwaka ushize, kandi tuje kuramya Imana mu buryo budasanzwe.”
Yakomeje agaragaza ko iki gitaramo kizaba umwanya wihariye ku bantu bazacyitabira, cyane cyane abafite imitwaro n’ibibazo bitandukanye, abizeza ko bazabona umwanya wo kwegerana n’Imana.
Yagize ati: “Uzaza afite ibibazo mu mutima azatahana igisubizo. Abarushye n’abaremerewe muzaze, Uwiteka Nyiringabo arabiteguye.”
Richard Nick Ngendahayo aje mu Rwanda mu gihe imyiteguro y’igitaramo cya ‘Niwe Healing Concert – Edition 2’ ikomeje.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026 muri BK Arena, kikaba ari inshuro ya kabiri agiye guhura n’abakunzi be mu gitaramo nk’iki nyuma y’icyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Muri iki gitaramo ateganya no kumurika album ye nshya yise ‘Mutima Vol.3’, igizwe n’indirimbo 11.
Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu baramyi bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo ‘Ibuka’, ‘Mbwira Ibyo Ushaka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Gusimba Umwonga’, ‘Yambaye Icyubahiro’ na ‘Wemere Ngushime’.
Indirimbo ze zakomeje kugira umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi ba Gospel kubera ubutumwa bw’ihumure, kwizera no gukomeza abantu bukubiyemo.
Kugaruka kwe i Kigali byitezweho kongera gushimisha abakunzi be, cyane cyane abamaze igihe bategereje kongera kumubona aririmba imbonankubone.
