Dj Sonia yiyemeje guhangana n’abashaka kumugirira nabi

63 0

Dj Sonia yagaragaje ko ananiwe kwihanganira abantu bakomeza kumuharabika no gushaka kumugirira nabi, nyuma y’uko aburiwe ko hari abantu bashaka kumugirira nabi.

Abinyujije kuri Instagram ye, Dj Sonia yashyize hanze ubutumwa bw’amajwi bw’umuntu uri kumuburira ko hari abantu bari gupanga kumugirira nabi bityo akwiye kwitwararika.

Dj Sonia mu butumwa yaherekesheje aya majwi, yavuze ko yihanganye bihagije ariko aho bigeze birakabije bityo ko ibyabaye bihagije.

Ati “Bigeze kuri uru rwego? Kumparabika ntabwo bihagije murashaka no kungirira nabi?

“Mwagiye musiga icyasha izina ryange ngaceceka nkabyihorera kuko mu by’ukuri numvaga ko ntakwiye kubitakazaho imbara n’igihe cyange, ariko murabona aho bigeze ubu? Ntabwo nzatuma bikomeza. Birahagije.”

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *