RIB na UR byatangiye  gukurikirana ikibazo cya Ruswa y’igitsina  muri kaminuza y’u Rwanda

8 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Kaminuza y’u Rwanda (UR) bagaragaje uko bakiriye ibirego by’umuntu wavuze ko ari umunyeshuri muri iri shuri, uvuga ko hari abarimu bahatira abanyeshuri gukora imibonano mpuzabitsina na bo babizeza amanota cyangwa bakayakoresha nk’iterabwoba.

Iki kibazo cyamenyekanye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X na Keza Kelia, asaba Polisi y’u Rwanda na RIB gutabara abanyeshuri biga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Huye.

Uyu wavuze ko ari umunyeshuri yavuze ko hari abarimu bakoresha amanota mu guhatira abanyeshuri kuryamana na bo, anavuga ko mu buyobozi bw’iri shuri hakigaragara ibibazo bya ruswa.

Mu butumwa yanditse, yagize ati “Muraho Polisi y’u Rwanda! Hano i Huye, muri Kaminuza y’u Rwanda, abarimu baraturembeje! Baradukangisha amanota kugira ngo turyamane na bo! Mudufashe! Hari na ruswa nyinshi mu buyobozi! Ibi birakabije!”

Nyuma y’ubu butumwa, RIB yasabye uwabutanze kuyigezaho amakuru arambuye mu butumwa bwihariye kugira ngo ibashe gukurikirana ikibazo.

RIB yagize iti “Muraho Keza, muduhe amakuru arambuye binyuze mu butumwa bwihariye (DM), tuzakurikirana iki kibazo. Murakoze.”

Ku ruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda, na yo yasubije uyu muntu, imusaba kudaterwa ubwoba n’ibyo bikangisho, inavuga ko yiteguye kumufasha mu ibanga mu gihe yaba afite amakuru afatika.

Yagize iti “Muraho neza mwana wacu Keza Leila. Ubuyobozi bwa UR burabashishikariza guhagarara neza mwemye, ngo hatagira ikibakanga. Ibyo bikangisho ni baringa. Ariko bibaye bifatika, mwatubwira uburyo twabatabara mu ibanga. Ndetse na ruswa mu vuga na yo tuyanga urunuka.”

Kaminuza y’u Rwanda kandi yongeye kugaragaza ko idashyigikiye ruswa, isaba ko ibibazo nk’ibi biyimenyeshwa kugira ngo bishobore gukurikiranwa.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *