Uganda: Ishyaka NRM riri ku butegetsi ryamaganye umugambi wo gusimbuza Yoweri Museveni umuhungu we

3 0

Ubuyobozi bw’ishyaka National Resistance Movement (NRM), riri ku butegetsi muri Uganda, bwagaragaje kutemeranya n’umugambi wa Perezida Yoweri Museveni ushaka ko umuhungu we, Muhoozi Kainerugaba, yazamusimbura ku butegetsi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Muhoozi Kainerugaba ufite imyaka 52, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, agenda arushaho kugira uruhare rukomeye muri politiki y’iki gihugu, mu gihe se Museveni, ufite imyaka 82, amaze kuyobora Uganda kuva mu 1986.

Muhoozi yamaze gutangaza ko afite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2031.

Icyakora, imyitwarire ye bamwe bafata nk’igaragaza igitugu, ibikangisho yakunze gutangaza ku batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amagambo akakaye yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga, byateje impungenge mu ishyaka rya Perezida Museveni.

Mu mezi ashize, bivugwa ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batandukanye bafunzwe, mu gihe Muhoozi Kainerugaba yigeze gutangaza ko ashobora guca umutwe Bobi Wine, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yashinjwe kandi kugira uruhare mu ifungwa ry’agateganyo ry’itsinda rikomeye ry’ibitangazamakuru byigenga muri Uganda.

Mu nama yabaye mu muhezo ku wa Kabiri, yahuje komite nyobozi ya NRM ikiga ku kibazo cy’uzasimbura Museveni, hagaragaye ukutumvikana kudasanzwe hagati y’abayobozi b’iri shyaka.

Ibiganiro byibanze ku kandidatire ya Muhoozi Kainerugaba, ariko amatora yari agamije kumenya niba ashyigikiwe n’abagize komite yahagaritswe nyuma y’uko bamwe bagaragaje ko batemeranya n’uwo mugambi, bikaba byanashimangiwe n’amashyi y’abari muri iyo nama.

Amakuru yatangajwe na AFP, ishingiye ku bantu bari bazi iby’iyo nama, avuga ko mbere y’uko amatora ahagarikwa, abantu bane bari bamaze gushyigikira kandidatire ya Muhoozi, mu gihe abandi batatu bari bayamaganye.

Visi Perezida wa NRM, Calvin Echodu, bivugwa ko yasabye Museveni gukura umuhungu we mu gisirikare akamuha inshingano za gisivili, kugira ngo abone amahirwe yo kunguka ubunararibonye muri politiki no kwitegura neza inshingano zo kuyobora igihugu.

Yanasabye Perezida Museveni gutekereza kongera kwiyamamariza indi manda mu 2031, agaragaza ko umuhungu we ataritegura neza kumusimbura ku butegetsi.

Uku kutumvikana gufatwa nk’ikimenyetso kidasanzwe cy’uko bamwe mu bayobozi ba NRM batangiye kugaragaza kutemeranya na Yoweri Museveni, umaze imyaka igera kuri 40 ayobora Uganda kandi ubutegetsi bwe bukaba bumaze igihe bukomeye.

Ibi bibaye mu gihe mu mpera z’Ukwakira 2026, Museveni yari yashyikirije abayobozi bakuru b’ishyaka rye inyandiko isobanura impamvu abona umuhungu we afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu no kumusimbura.

Impaka zongeye gufata indi ntera muri iyi minsi nyuma y’andi magambo akakaye Muhoozi Kainerugaba yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Muri ayo magambo, yigeze gutangaza ko ashobora gufata Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, amushinja kugira uruhare mu mugambi uvugwa wo guhirika ubutegetsi.

Ibi bikomeje kugaragaza ko ikibazo cy’uzasimbura Yoweri Museveni ku butegetsi gikomeje guteza impaka mu ishyaka NRM, mu gihe Muhoozi Kainerugaba na we akomeje kugaragaza ubushake bwo kwinjira mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *