15 0

POLITIKE

Burera: Abahurira ku rubuga ”Karibu Media” bunguranye ibitekerezo ku kibazo cya kanyanga ikomeje gutuma akarere kabo kaba iciro ry’imigani

MUSENGIMANA Emmanuel

FacebookTwitterWhatsAppShare

Imyiteguro y’amatora y’abagize Inama njyanama mu turere irarimbanyije kandi hirya no hino ku mbuga zihuriraho abantu benshi hakomeje gucishwa amafoto yamamamaza abakandida, amatora ubwayo akazaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21/11/2026.

Muri icyo gihe kandi kuri izi mbuga, abakandida bakomeje kuburirwa kukibategereje igihe baramuka bagiriwe icyizere bagatorerwa kwinjira muri uru rwego rukuru rw’akarere cyangwa se nanone bakaba batorerwa gushyirwa muri Komite Nyobozi y’Akarere.

Nko ku rubuga Karibu Media rusanzwe rucungwa na nyirikinyamakuru Karibu Media, hagaragaye impaka ndende ziganisha ku kibazo gikomeye abazatorerwa ubuyobozi mu karere ka Burera bazahura nacyo, bababurira ko nta mpamvu yo kwirirwa bahatana ngo barashaka kujya mu nzego z’ubuyobozi muri aka karere mu gihe nta gisubizo kirambye baba bavugutira ikibazo cy’icuruzwa n’inyobwa rya Kanyanga, kanyanga ikomeje kuyogoza urebye igice kinini cy’Intara y’amajyaruguru.

Ni impaka zatangijwe n’uwitwa  Musengimana ubwo yakomozaga ku byavuzwe mu nkuru  ku mukwabu wafatiwemo ikinyobwa cy’akanyanga n’urumogi mu karere ka Burera agira ati:’’ Maniraguha nakubwiye ko umusaraba w’aba bayobozi mugiye gutora ari itundwa n’inyobwa rya kanyanga. Njye sinayobora kariya karere ntafite ingamba zo guca burundu kanyanga.’’

Akarere kacu kabaye iciro ry’imigani

Ubwo yatangaga igitekerezo kuri iki kibazo ngo agire uruhare muri izi mpaka zari zimaze gutangizwa na mugenzi we, uwitwa Sibomana Jean Bosco, yagaragaje ko iki kibazo gifite uburemere burenze ubwo benshi basanzwe bazi  anemeza ko akarere ka Burera ari nako avukamo kabaye iciro ry’imigani kubera kumaramaza muri iri tunda n’inyobwa ry’iki kiyobyabwenge cya Kanyanga.

Sibomana yagize ati:’’ Mwaramutse mwese! Reka ngire icyo mvuga ku kibazo cya ziriya nzoga zitemewe zinyuzwa hariya ku ivuko ziturutse Uganda.

Icya mbere ni uko mbabwije ukuri kose ni ikibazo nigeze kugeza kuri Ex-Mayor mushiki wacu FLORENCE. Byari biturutse ku ipfunwe nari ntewe no kumva Akarere kacu keza ka Burera kaba iciro ry’imigani,  hari muri za 2018 mugezaho impungenge zanjye kuri iki kibazo.

Sibomana yakomeje agaragaza uburemere bw’iki kibazo yifashishije ibiheruka ku mubaho ubwo yari ku ivuko, mu murenge wa Cyanika.

Yagize ati:’’Mu minsi ishize, ndi mu kiriyo cyo guherekeza Umukecuru wanjye nongeye kubona iki kibazo, bintera ubwoba. Nabonye abasore barenga 50 banyuze imbere yo kwa Mukecuru wanjye igihiriri bikoreye ibintu mu mugongo. Nashatse kubavugisha umuntu ahita amama ngo nceceke. Nyuma yambwiye ari nk’ibyihebe byahitana n’umuntu, ko ibintu bikoreye ari inzoga zitemewe, kandi ko bafite uburyo babitwara, bashaka amayira n’ibindi. Sinigiye imbere nasanze abaturage ahantu bansaba kugura akantu, mbagurira ikigage nanjye nywaho ariko basukagamo ibintu, navuye aho ntonganye nabo nivumbuye. Byahuhuwe n’uko hari Umusaza witwa Kayitani nasanze yicaye ahantu yigunze, ndamubwira ngo nawe nagende bamuhe agasururu, nsubira n’inyuma. Yarabimbwiye ngo,  “Njyewe sinkinywa umusururu warananiye, twa tuntu nitwo tumerera neza”. Nakubwiswe n’inkuba, nsanga ibintu byararenze igaruriro. utwo tuntu ni izo nyagwa za Kanyanga ziza mu dushashi.

Ntibavuga rumwe ku muti n’ingamba  zo guhangana n’ikibazo cya Kanyanga

Nk’uko yari yabisabwe na mugenzi we, uyu Sibomana yatanze umuti n’ingamba we abona zatuma harandurwa burundu inywa n’icuruzwa rya kanyanga muri aka karere ka Burera. Yabanje kwemeza  ko iki kibazo ubwacyo ari ikibazo gikomeye kirenze ubushobozi bw’akarere kandi ko we hari inzira abona zatuma iki kibazo gicika burundu.

Sibomana yatangiye yemeza ko inzira ya mbere ari nayo y’ingenzi ari  Gukoresha brigade idasanzwe (special), anti-drug ikagenzura umupaka ku buryo buhoraho. Yagizea tai:’’ Njye nakora nk’uko abanyamerika babigenje hagashyirwaho brigade  militaire Anti-drugs, ikaba muri RDF na RNP. Hariya ku mupaka hakajya bataillon nziza y’abasore ba Snipers na Police ikomeye, hagakorwa patrouilles amanywa n’ijoro. Uwacaracara akaraswa. Nyuma y’imyaka itanu umusaruro wagaragara.’’

 Inzira ya kabiri Sibomana yatanze yemeza ko ari iyo mu rwego rw’ubukungu: Guhanga imirimo nk’uburyo bwo gufasha urubyiruko kubona icyo bakora aho kwishora mu itundwa n’icuruzwa rya Kanyanga ngo cyane ko urubyiruko rukubwira rukubwira ko ntacyo gukora  ari yo mpamvu rugaragara ku bwinshi mu itundwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ruaknabinywa.

Naho ku nzira ya 3 ari nayo ya nyuma, Sibomana yemeza ko hatezwa imbere ibinyobwa byengerwa mu Rwanda. Yagie ati:’’ Leta yafasha mu kuvugururaa uburyo bwo kwenga no gupimana isuku ikigage n’urwaga, hagashyirwaho  itsinda ribigenzura atari ugushaka imisoro ahubwo ari ukuzamura ubuziranenge bwa biriya binyobwa gakondo. Menya abantu bakongera kuba abantu.

Mukumusubiza,  uwari watangije izi mpaka ariwe Musengimana Emmanuel  yamubwiye ko gushyira imbere ibyo kurinda umupaka bifite imbogamizi zikomeye, ko bityo niyo byakorwa bigomba gukoranwa ubushishozi. Yagize ati:’’  Urakoze Bwana Sibomana gusa nubwo ntahakana igisubizo cyo gushyira ubwirinzi ku mupaka ariko nanaone ibi ntabwo byatanga  umusaruro wuzuye kubera impamvu zinyuranye.

Yahereye ku kuba kanyanga ubwayo ishobora gukorerwa no mu gihugu rwagati bityo  bivuze ko kurinda umupaka bitaba bikiri igisubizo. Yabivuze muri aya magambo:’’Niba ukurikira Radiyo wumvise ko iyo za Nyagatare na za Kayonza ndetse no mu mujyiwa Kigali  ndetse n’ahandi henshi mu rwanda hagiye  hatahurwa abantu bateka kanyanga rwihishwa, nuko rero kurinda umupaka ntibyakumira ikintu gikorerwa mu gihugu imbere.’’

Musengimana yongeyeho ko uretse iyo mbogamizi, imiterere y’imipaka ubwayo itakorohereza iki gikorwa cyo guhiga bukware aba bambutsa kanyanga. Yagaize ati:’’Ibihugu byacu bitandukanyijwe n’intera ndende iriho amashyamba, imigezi n’imisozi. Biragoye guhagarika umuntu ku wundi ku mupaka  ureshya  igihe cyose, kandi nubwo uvuga ko muri Amerika byatanze umusaruro, sinabihamya kuko na magingo aya muri Amerika baracataka ikibazo cy’ibiyobyabwenge kandi bafite uburyo buhambaye bwo guhangana n’ababyambutsa umupaka’.

Imbogamizi ya gatatu yagaragajwe na Musengimana ni ifitanye isano na ruswa ndetse n’amayeri akomeje gukoreshwa mu kwambutsa kanyanga. Musengimana ati:’’ Abacuruza ibiyobyabwenge bahora bahindura amayeri yo kubihisha (mu bikoresho by’ubuhinzi, mu myenda, cyangwa gukoresha abana) ku buryo kubatahura bisaba amakuru y’abaturage kurusha imbunda, byongeye kandi bamwe mu bashinzwe gukumira ibi bikorwa bashukishwa amafranga, maze ababyambutsa bakabikorwa mu buryo buboroheye.’’

Uyu  usanzwe ari n’umunyamakuru kuri Virunga Today yakomeje yemeza ko igikwiye ari uko ubu buryo bwo gukumira ku mipaka bwakunganirwa n’ubundi kugira ngo harusheho uboneka umusaruro mwiza kurushaho.

Uburyo bwa mbere Musengimana yagaragaje ni ukugabanya ibiciro by’inzoga zikoranywe ubuziranenge. Yagize ati:’’Hanozwa imitegurire y’inzoga za gakondo ( ikigage n’rwagwa) byaba ngombwa abashakashatsi bakaba batubonera inzoga za likeri zidafite ubukana kandi zihendutse kugira ngo abaturage bafite ubushobozi buke babone icyo banywa cyizewe aho kujya kunywa kanyanga.

Ubryo bwa kabiri yahagaragaje ni Gushaka imirimo n’iterambere. Nk’uko byemezwa na Musengimana ngo guha urubyiruko n’abagore akazi cyangwa inguzanyo zo gukora imishinga ibyara inyungu, byagabanya ubukana bw’iki kibazo kuko benshi mu bateka kanyanga babikora babuze ikindi kibatunga.

Ku mwanya wa gatatu Musengimana yahashize ibyo gukorana n’abaturage (Community Policing) maze yeemza ko hashyirwa imbaraga mu kuyobora no kwigisha abaturage bo mu midugudu kugira ngo abe ari bo ubwabo banga kanyanga bakanatanga amakuru y’abayiteka.

Uburyo bwa nyuma bwagaragajwe n’uyu munyamakuru ni ubwo gushyiraho ibikorwa bihindura imyumvire ndetse n’ubuvuzi . Yemeje ko hashyirwaho ibikorwa bihoraho by’ubukangurambaga bigaragaza ububi bwa kanyanga bigahamagarira buri wese kuyicikaho burundu maze n’abarangije kubatwa na kanyanga nk’abarwayi bakitabwaho aho kubafunga.

Mu kurangiza Musengimana yavuze ko abona bizaba ngombwa ko iki kibazo cyazaganirwaho no mu rwego rw’akarere East Africa kuko kigenda gifata intera uko umwaka utashye. Yagize ati: ” Ntawatinya kuvuga ko ibi bibazo byose tubikururirwa n’aba baturanyi kandi ntaho twabahungira ni abaturany; buriya uwakumira kanyanga ahereye hariya Mungagi ( igice cya Uganda cyegereye umupaka wa Cyanika, ahaboneka ubucuruzi bwa kanyanga mu rwego rwo hejuru),  nta kabuza twagira amahoro, ubwo ibihugu byombi bisanzwe biganira ku kibazo cy’umutekano ku mipaka. nta mpamvu yuko n’iki kibazo cya kanyanga ihora yambutswa umupaka kitaganirwaho, birashoboka rwose.’‘

Uwitwa Maniraguha Ladislas akaba na nyiri uru rubuga,  nawe kuri iki kibazo abona hari ibikwiye gushyirwa imbere ngo haboneke umuti urambye. Yabivuze muri aya magambo:’’  Urubyiruko ruradushyiraho nihadafatwa ingamba zitabogamye, kubamarira muri gereza ntabwo ariwo muti. Nibashyireho ingamba zikomeye kuri bariya babitunda, babarasire mu mipaka kuko ni ibyihebe. Mu byo ba Mayor bazira, harimo n’ibiyobyabwenge byinjirizwa mu mupaka. Umupaka ufite ibirometero mirongo(, Mayor yabikoraho iki? Urabafunga bakaza barariye karungu, ahubwo ugasanga ni ukubategura mu buryo buhanitse. Abo bafitiye mu mipaka babarase, abo basanze imbere “Abakekwa n’abazinywa” babatware transit ari nako bashyiraho uburyo bwo guhanga imirimo ku rubyiruko.

Tubabwire Ikibazo cy’itundwa n’inyobwa rya Kanyanga mu Karere ka Burera kikiri  ikibazo gihangayikishije inzego z’umutekano n’abaturage, nubwo ibikorwa byo kuyirwanya byakajijwe. Nkubwo mu Ugushyingo 2026, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego yafatiye mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye abantu 30 bakekwaho gutunda no gukwirakwiza Kanyanga n’urumogi. Aba bafatanywe litiro zisaga 700 za Kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi. Nanone Mu Kwakira 2026, Polisi yafashe abagabo bane bo mu Murenge wa Nemba bakekwaho gutumiza no kwinjiza Kanyanga ivanywe muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe. Muri icyo gihe kandi hakomeje n’ ibikorwa bihoraho byo gufata inzoga n’ibiyobyabwenge byinjizwa mu Karere ka Burera bikomoka hakurya y’umupaka, ibintu bigaragaza ko hari abantu bakomeje kubyinjizamo amafaranga n’ubwo amategeko abihana yakajijwe.

SIBOMANA Jean Bosco (@SIBOMANAJeanB15) / X
MANIRAGUHA Ladisilas, Author at Karibu Media

Ba bwana Sibomana Jean Bosco, Maniragaba Ladislas na Musengimana Emmanuel, ku rubuga Karibu Media, baburiye abarimo kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi mu karere ka Burera,  baba barimo kwiyamamaza nta ngamba bafite zo guhangana n’ikibazo cy’itundwa n’inyobwa rya kanyanga

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *