Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gashuri mu Kagari ka Kibagabaga Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bagiye gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bwabo, bagezeyo batungurwa no gusanga bwanditse ku muturage batazi.
Mu mwaka wa 2013 ni bwo umuturage witwa Kairaba Annie yaguriye abaturage batanu ubutaka bungana na Metero kare 2 660 buhereye mu Mudugudu wa Gashuri, Akagari ka Kibagabaga Umurenge Kimironko.
Yaje kubishyura amafranga yabo ariko abasigaramo 20% kugira ngo bazahinduze ibyangombwa by’ubutaka bwabo kuko ibyo bari bafite byagaragazaga ubuso bw’ubutaka buto ugereranyije n’ingano yabwo nyirizina.
Mu mwaka wa 2016 ubwo abaturage bari bagiye guhinduza ibyangobwa, basanze hari undi muturage ufite icyangombwa cy’ubutaka bwabo bwose ndetse bunamwanditseho.
Uwitwa Habarugaba James aragira ati “Mu kugurisha kuko natwe twabonaga ko ibyangombwa byacu bikenewe gukosorwa kandi bari bataratangira gukosora, Kairaba Annie agiye kutwishyura avuga ko agiye kubaha 80% by’amafaranga mbasigaremo 20% nzayabaha maze gukosoza, tugiye gukosoza dusanga hari undi wabwiyanditseho.”
Kayiraba Annie waguriye aba baturage ubutaka, avuga ko ari gushaka ubutaka bwe yishyuye abaturage nubwo yabasigayemo 20%, agasaba ko inzego bireba zaza aho ubwo butaka buri hagatangwa umucyo.
Ati “Kuko hari abaturage nasigayemo 20% kugira ngo babanze bakosoze ubutaka bwabo, nanjye kandi ndabukeneye, abafite ubutaka ntibashobora kwerekana ubutaka, turasaba ko baza kudukosorera, tukabona ubutaka bwacu.”
Gahongayire Alvera wanditseho ubu butaka bw’aba baturage, agaragaza ko atari ubwe ahubwo ko ari ubw’umuhungu we. Ati “Ubutaka bufite nyirabwo ntabwo ari ubwanjye ni ubw’umuhungu wanjye.”
Uko ibihe byagiye bisimburana ni ko aba baturage bagiye gusaba ubufasha kugira ngo barenganurwe, ariko biranga biba iby’ubusa.
Aba baturage barasaba ko barenganurwa kuko bakeka ko ubu butaka bwabo burimo amanyanga ku buryo ntagikozwe bakwisanga butwaye n’abandi.
Imyanzuro ya mbere kuri iki kibazo yaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, igaragaza ko aba baturage bagombaga guhabwa ingano y’ubutaka bwabo, mu gihe bari bategereje ko bishyirwa mu bikorwa haje kuza imyanzuro iyivuguruza ku buryo ibambura ubutaka bwabo.
Aba baturage bavuga ko bandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo ibarenganure, ariko kugeza ubu baracyategereje.



