Kompanyi y’abasore n’inkumi b’’ibigango bamenyekanye mu myaka yashize nka Bodyguard Of Kigali (B-KGL) muri 2014 kugeza muri 2019 nyuma y’Imyaka 6 bongeye gusburkura Imirimo yabo yo gucungira ibyamamare n’abandi bantu bafte ibikorwa byahuriye abantu benshi umutekano .
Ubusanzwe B KGL muri iyo myaka bari bazwiho kuba abasore mu Rwanda mu mwuga wo gucunga umutekano bakoresheje imbaraga z’umubiri n’igihagararo cyabo mu birori bitandukanye cyane mu bitaramo ariko mu gihe cya Covid -19 iyi kompanyi yaje guhagarika imirimo yayo kubera icyo cyorezo ariko nubwo yafunze bamwe mu basore bari bayigize ntibigeze bagarika gukora siporo zibubakira Umubiri kugira bakomeze akazi benshi bakoraga ko gucunga umutekano ahantu henshi mu mjyin wa Kigali higanjemo tumwe mu tubyiniro dukunzwe hano muri Kigali .
Nyuma y’imyaka 6 nibwo abari bagize iyo Kompanyi barangajwe imbere na Kanimba Boss nyuma yo kujya mu mahanga gushaka ubundi bumenyi bwisumbuyeho kugira bazabashe gukora akazi kabo neza .
Kanimba yagize ati” Nyuma y’Igihe kinini tudakora twabashije kwiga byinshi no gushaka amahugurwa ku basore n’inkumi bacu mu kazi dukora ko kurinda umutekano ahantu hatandukanye aho bamwe babashije gukora amahugurwa atandukanye kugeza ubu bakaba bishimira ibyo bagezeho muri iyo myaka itandatu bamaze badakorera mu Rwanda .
Yakomeje avuga ko ubu bagiye kongera kwegera bafatanyabikorwa babo bakoranga kera aho bagiye gushyiramo ingufu nyinshi kugira ngo serivise batanga irusheho kuba nziza cyane .
Mu gusoza yavuze ko mu basore n’inkumi ubu bagiye gutangirana nabo uru rugendo rushya basabwe kugira ikinyabupfura ndetse no kumenya ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi birinda ikintu cyose cyatuma isura y’ikigo cyabo igaragara nabi .
Ubusanzwe B-KGL Ni kompanyi ikora ibintu byinshi birimo ubwirinzi ,Umutekano kwirinda ubucucike mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda aho batanga abasore n’Inkumi mu birori ,Kurindira umutekano abantu ku giti cyabo ,Protocole aha henshi ndete no ku masitade atandukanye yatangiye gukora ako kazi mu mwaka wa 2014 kugeza ubu ifite abasore n’Inkumi barenga 120 bifashisha muri ibyo bikorwa byose .
Uwakwifuza serivise z’Ubwirinzi no kugucungira umutekano no kwirinda ubucuckike mu birori byawe wagana ibiro bya B-KGL aho bikorera I Nyamirambo kuri Cosmos cyangwa ukabahamagara kuri 0789176017






