Cedric Entertainment yateguye igitaramo kizahuriramo Abarundi n’abanyarwanda

137 0

Mu gihe  abantu bakiri mu byishimo byo gutangira umwka mushya wa 2026 I Kigali hakomeje gutegura  ibitaramo bitandukanye  byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe .

Ni muri  urwo rwego Kompanyi itegura  ibitaramo ya Cedric Entertainment iyoborwa na Murengerantwari Cedric umurundi ukorera ibikorwa bye by’imyidagaduro hano Rwanda yateguye igitaramo yise  Burundi and Rwanda Connect mu rwego rwo gukomeza guhuza ibyamamare byo mu Burundi no mu Rwanda .

Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu  yamutangarije aho yakuye icyo gitekerezo cyo guhuriza hamwe abafite aho bahuriye mu ruganda rw’imyidagaduro mu bihugu byombi  bituranye kandi bihuje imico n’ururimi ndetse n’ibindi byinshi.

Murengerantwari Cedric yagize ati : U Rwanda  n’uburundi n’ibihugu bibanyi kuva kera bivuga  ururimi rumwe ikintu gikomeye cyane we yafashe  icyemezo cyo kujya ategura  ibitaramo  bizajya bihuza ibyamamare byo mu Burundi no mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kubaka  ubumwe abaturage babyo bafitanye kuva mu binyejana byinshi bishize .

Yagize  ati” mu rwego rwo gukomeza gufasha abahanzi bo mu Burundi nabo mu Rwanda  gukomeza kwiyerekana  mu bihugu byombi binyuze  mu myidagaduro ahitamo gutegura icyo gitaramo aho yifuza kuzajya afasha abahanzi bo muri ibyo bihugu kumenyekanisha ibihangano byabo mu itangazamakuru kugira  ngo bazaje babasha kugira icyo binjiza binyuze muri ibyo bitaramo bya Burundi and Rwanda Connect .

Yasoje avuga ko yifuza  ko ibi birori bya Burundi and Rwanda Connect byajya  biba rimwe  mu kwezi aho yifuza kuzajya atumira umuhanzi cyangwa umudj b’  abarundi n’abanyarwanda bagasabana , bakaganira ndetse  bakarushaho kubaka ubumwe hagati  yabo bizatuma imyidagaduro ikomeza  gutera  imbere ku bahanzi bose

Igitaramo cya Burundi and Rwanda Connect cyo muri uku kwezi biteganyijwe  ko kiraba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mutarama 2026 muri Kigali  Universe aho kwinjira ku muntu ari nk’ubuntu ari  2000 Frw

Dj Yvezz wo mu Rwanda ni umwe mubazitabira Burundi &Rwanda connect
Dj Joe Drummer yavuye i Burundi aje mu gitaramo cya B&R Connect
Dj zenobino / runtowdjs nawe yaturutse I Burundi

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *