Michiel Mouris yegukanye Umudali wa Zahabu muri ITT y’abahungu U19

96 0

Umuholandi Michiel Mouris yegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’ibihe (ITT) ya Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bahungu batarengeje imyaka 19, nyuma yo gukoresha iminota 29 n’amasegonda 7.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, aho hakinnye ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 basiganwa n’igihe buri wese ku giti cye.

Umunyarwanda Byusa Pacifique ni we wabimburiye abandi mu guhaguruka mu isiganwa rya ITT y’Ingimbi batarengeje imyaka 19.

Uyu mukinnyi yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 34 asoreza ku mwanya wa 53, ni mu gihe Ishimwe Brian yasoreje ku mwanya wa 55 nyuma yo gukoresha iminota iminota 34 n’amasegonda 59.

Isiganwa ryegukanywe n’Umuholandi Michiel Mouris wegukanye Umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu isiganwa rya ITT rya Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 19.

Mouris w’imyaka 18 wari wakinnye muri iki cyiciro mu 2024 i Zurich, yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 7, arusha Umunyamerika Ashlin Barry wa kabiri amasegonda atandatu ndetse n’Umubiligi, Seff van Kerckhove wa gatatu, amasegonda umunani.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, hakinwa umunsi wa kane, ahazakina amakipe [Time Time Trial- TTT]; abagabo bavanze n’abagore, ku ntera y’ibilometero 41,8 guhera saa saba na 45.

Ni isiganwa rizitabirwa n’amakipe 19, aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.

 

 

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *