I Phnom Penh hafunguwe ku mugaragaro Villlage de la Francophonie

5 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet, bafunguye ku mugaragaro “Village de la Francophonie”, ahazahurira ibikorwa by’umuco, imurikabikorwa n’ibiganiro mpuzamahanga biherekeza Inama ya 20 ya Francophonie igiye kubera i Phnom Penh.

Uyu muhango wabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu busitani bwa Wat Botum Vatey, mu Murwa Mukuru wa Cambodge.

Watangijwe no gukata umugozi w’ifungurwa, hakurikiraho gusura amazu y’imurikabikorwa ya OIF, aya Cambodge n’ahandi hateguwe kumurikirwa ibikorwa bitandukanye.

Muri uyu muhango kandi, abayobozi bombi bagejeje ijambo ku bitabiriye, hanerekanwa imbyino n’ibitaramo ndangamuco bya Cambodge n’iby’u Rwanda, nk’uko OIF yabitangaje.

Mu ijambo rye, Mushikiwabo yashimye ubwitange n’ubwakiranyi bwa Cambodge mu myiteguro y’Inama ya 20 ya Francophonie, anashishikariza abavuga Igifaransa kwitabira ibikorwa n’ibiganiro bizabera muri Village.

Yagaragaje ko iyi nama itagarukira ku biganiro bya politiki gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gusangira, guhura no kurushaho kwegeranya abaturage bo mu bihugu bihuriye muri Francophonie.

“Village de la Francophonie” izamara iminsi itanu, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, kandi kuyinjiramo ni ubuntu.

Abayiteguye, barimo Minisiteri y’Ubukerarugendo ya Cambodge n’akanama k’igihugu gategura iyi nama, batangaje ko irimo amazu y’imurikabikorwa 37 n’ahantu 137 ho kumurikira ibikorwa bitandukanye.

Hazajya haba imbyino n’ibitaramo ndangamuco buri munsi, ibiganiro mpuzamahanga ndetse n’ahagenewe amafunguro gakondo y’Abakhmer n’ayo mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Hitezwe abayisura bagera ku bihumbi 100, hakazagaragaramo ibihugu na za guverinoma hafi 90. Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Le sourire khmer sera le sourire de la Francophonie”, bisobanura ko inseko y’Abakhmer izaba inseko ya Francophonie.

Mbere y’ifungurwa, Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri Cambodge, Dr Ing Kantha Phavi, uyobora akanama gashinzwe ibikorwa biherekeza inama, yari yagaragaje ko Village izafasha kumenyekanisha ubudasa bw’imico no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bivuga Igifaransa.

Yasobanuye ko umuco n’amafunguro bishobora kugira uruhare rukomeye muri dipolomasi, cyane cyane mu gihe isi irimo umwuka mubi, anashishikariza Abanya-Cambodge kwitabira ibi bikorwa.

Muri Village harimo n’inzu y’imurikabikorwa ya OIF, “Pavillon de la Francophonie”, izaberamo ibiganiro, kwerekana filime ngufi n’ibitaramo by’umuhanzi Latyr Sy n’itsinda Teranga.

Mu biganiro biteganyijwe harimo icyo ku wa 14 Ugushyingo kizibanda ku kwigisha Igifaransa muri Aziya no guteza imbere ubufatanye mu burezi, icyo ku wa 16 kizagaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu mahoro n’iterambere risangiwe, n’icyo ku wa 17 kizibanda ku bikorwa bya Francophonie bigamije amahoro arambye.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *