Mu gitondo cyo 29/05/2024 mu murenge wa Runda ,Umudugudu wa Rugazi ,Akgali ka Ruyenzi nibwo kumvukanye inkuru mbi y’uko inzu y’umunyamakuru wa BTN Tv usanzwe ari umuyobozi w’Ibiganiro yahiye igakongoka ntihagire nta kimwe barokora muri iyo nzu .
Ubwo iyo nzu yafatwaga n’Inkong y’Umuriro nyirayo Bwana Ngabonziza Remy witeguraga ubukwe bwe muri iyo minsi yari yaraye mu kazi ntiyari ahari yatunguwe no guhamagarwa mu rukerera akiri ku kazi ko inzu ye yafashwe n’Umuriro ariko abaturanyi be baraho bagerageza kuzimya kugeza ubwo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya umuriro naryo ryahageze rirazimya ariko byinshi mubyo yari afite harimo n’ibyo yagombaga gukoresha mu bukwe bwe byakongokeyemo.
Ubwo umunyamakuru wa Kigalihit yageraga ahabereye iyi nsanganya Nyiri inzu yari atarahagera ariko bamwe mu baturage baturanye nawe badutangarije ko ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za Mu gitondo aribwo babonye imyotsi myinshi y’Umukara izamuka mu nzu bihutira gutabara ngo barebe ko hari icyo baramira muri iyo nzu ariko biba iby’ubusa .
Umunyamakuru yagerageje kuvuga na Ngabonziza Remy nyiri inzu yari yahiye ariko ntibyakunda kuko yarari mu bihe bitari byiza na gatoya ntiyabashaga kuvuga nyuma y’ibyago byari bimaze kumugwirira kandi yiteguraga kurongorera muri iyo nzu .
Gusa ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda Umunyamabanga Nshingwabikorwa wuwo murenge yadutangarije ko amakuru yo gushya kw’iyo nzu bayamenye ariko bikaba bivugwa ko yatwitse n’abantu bagishakishwa kuko batamenyekanye
Ku bijyanye n’ibyahiriye muri iyo nzu badutangarije ko ukurikije nuko yari imeze ubwayo n’ibyari birimo biri hagati ya Miliyoni 70 na 80
Uyu munyamakuru Ngabonziza Remy nkuko amakuru atugeraho yateganyaga kurushinga ku tariki ya 07 Kamena 2024 n’umukunzi we Ishimwe Sandra Safina






