Abanyabigwi Mariya Yohana,Muyango na Sophie Nzayisenga bagiye kuzeguruka igihugu mu bitaramo birata intwari z’u Rwanda

89 0

Mu gihe  abanyarwanda  bari kwitegura  kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu  Karisimbi events Imaze kumenyakana hano mu Rwanda  mu gutegura  ibirori  bitandukanye yateguye  ibitaramo  bizazenguruka  igihugu bigamije gushimangira indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’urukundo rw’igihugu, binyuze mu muziki n’umuco nyarwanda yise  Ubutwari Tour 2026

Ibi  bitaramo byatumiwemo abanyabigwi mu muziki Gakondo  nka Mama Mariya Yohana , Muyango na  Sofia  Nzayisenga  bizaba bifite  insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Mu kiganiro  na Mugisha Emmanuel Umuyobozi Mukuru wa  Karisimbi Events  iri gutegura  ibi bitaramo  yadutangarije y’uko bateguye  ibi bitaramo  mu rwego rwo gukomeza  guha  icyubahiro  intwari z’u  Rwanda binyuze  mu ndirimbo gakondo ndetse n’abahanzi  nyarwanda

Ubutwari Tour 2026’ iteganyijwe kuzenguruka intara zitandukanye z’igihugu mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2026.

Biteganyijwe ko izatangirira i Nyanza ku wa 17 Mutarama, ikomereze i Musanze ku wa 24 Mutarama, i Nyagatare ku wa 23 Mutarama, i Rubavu ku wa 30 Mutarama, isorezwe i Kigali ku wa 31 Mutarama 2026. Ibi bitaramo bizabanziriza Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

Umuhanzi w’icyubahiro muri ibi bitaramo ni Mariya Yohana, uzwi cyane nk’umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka umuziki wubakiye ku muco n’indangagaciro nyarwanda. Azifatanya na Muyango, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kubera indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse ku bumwe, amateka n’ubutwari bw’Abanyarwanda.

Aba bahanzi bazahurira ku rubyiniro n’abandi barimo Sofia Nzayisenga ndetse n’abahanzi b’aho ibitaramo bizabera bazajya batumirwa, hagamijwe guteza imbere impano zo mu ntara no guha urubyiruko amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwarwo.

Ibi bitaramo kandi bizarangwa n’ibiganiro n’ibikorwa by’umuco bigaruka ku mateka y’u Rwanda, uruhare rw’Intwari mu kubohora igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Abategura iki gikorwa bashimangira ko “Kwinjira ni ubuntu”, bityo abaturage bakazagira amahirwe yo kwitabira ibi bitaramo nta kiguzi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *