Igikorwa cyiswe Salt & Light Night kigiye guhuza urubyiruko rw’abakristo muri Kigali

24 0

Mu gihe  urubyiruko rutandukanye rugiye gusubira ku mashuri muri Kigali hagiye gutangizwa igikorwa  cyiswe  Salt &Light Night  kigiye guhuza  urubyiruko rw’abakiristo

Iki gikorwa cya  Salt &Kight Night  ni gishya kandi nibwo  kigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Kigali aho kizahuriza hamwe  urubyiruko rufite  ukwizera Imana ,Ubuhanzi ndetse  n’Umuryango wa gikristo

Nubishimwe Emmanuel Prince washinze 4 Jesus Initiative

Nkuko  twabitangarijwe n’Umuyobozi  Mukuru wa  4 Jesus  Bwana Nubishimwe Emmanuel Prince  mu kiganiro yagiranye na BTN Rwanda yagize ati  Imana yampaye ihishurirwa ry’inzozi zo guteza imbere impano z’urubyiruko rw’abakirisito (Christian Creatives) badahabwa umwanya mu materaniro asanzwe ngo bakoreshe impano zabo mu kuramya Imana no kubwiriza ubutumwa bwiza bakoresheje impano zabo mpitamo kujya ntegura iki gikorwa  nk’urubuga n’ahantu  abakristo  bazajya bajya  nyuma y’amateraniro  bagasangira bakagirana ibi byiza banashimira Imana kuko ubundi bazavaga mu gusenga bahita abenshi  bataha mu miryango yabo .

Yakomeje avuga  ati “Salt &Light night ari urubuga rwiza rugamije  guhuza urubyiruko ruturuka  mu matorero  atandukanye  ndetse n’abafite Impano zitandukanye bagahura  bagasabana bakigaragaza ndetse  bakabona no gukura  mu by’umwuka wera

Nkuko yakomeje abidutangariza muri  icyo gikorwa  hazagaragaramo imivugo,Kuririmba,Kubyina , Urwenya n’izindi  mpano nyinshi

Yakomeje avuga  buri wese azabona umwanya wo kwigaragaza mu buryo bwisanzuye ariko bushingiye ku kwizera.

Prince yatubwiye  iki gikorwa ari ubwa  mbere kigiye kuba ku nshuro ya i Kigali kikazaba kije gusubiza ibyifuzo  by’urubyiruko  rwifuzaga ahantu ruzajya  ruhurira rukagaragaza impano zarwo .

Yatubwiye kandi ko  intego nyamukuru ya 4 Jesus  Initiative ari  ugufasha urubyiruko gukoresha  Impano zarwo mu gukwikwiza ubutumwa bwiza bw’Imana mu bantu .Urukundo ndetse n’Impinduka nziza mu muryango mugari wa gikristo

Mu gusoza Prince kandi  yadutangarije ko iyi ari  intangiriro y’urugendo rwubaka  umuryango w’urubyiruko n’urubuga rwo kumurika impano zishingiye ku kwizera

Yasabye  kandi Ababyeyi b’abana,abayobozi b’amatorero na bandi bafatanyabikorwa batanduka kuzitabira  no gushyigikira iki gikorwa  kuko gifite  intego yo kubaka urubyiruko no guteza imbere impano zifite agaciro

Biteganyijwe  ko  igikorwa cya Salt & Light Night kizaba ku tariki ya 2 Gicurasi 2026 kikazabera  kuri Ora Center (Former Prayer House) kuva  06:00 z’umugoroba kugeza saa mbiri zijoro

 

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *