Mu gihe abanyarwanda n’isi yose bari mu bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 32 , Ubuyobozi bwa El Classico Beach Bar &Restaurant bwasabye abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside .
Mu butumwa bwa Nshimiyimana Onesphore Uzwi nka West Umuyobozi Mukuru wa El Classico Beach, Bar na Restaurant yatanze ku banyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko, n’abahanzi abasaba gushyira imbaraga mu kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
West yagize ati “ murabizi ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 hakiri abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside .akaba asaba abanyarwanda by’umwihariko Abahanzi kubarwanya bivuye inyuma bakoreshe impano yabo.
Yavuze ko benshi muri abo bantu bafite Ingengabitekerezo abenshi badafite gahunda yo guhinduka vuba ari na yo mpamvu asanga hakwiriye ubufatanye by’umwihariko ku bafite ijwi rigera kure barimo n’abahanzi.
West yakomeje agiira ati:”Twibuke Twiyubaka ndetse twamamaze twamagana abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’abayipfobya bose tubamaganire kure. Bahanzi mwibuke ko uruhare rwanyu rukenewe muri ibi bihe”.
Kuri we ngo mu bihe nk’ibi, abahanzi bakwiriye gukoresha ijwi ryayo n’impano yabo mu gutanga ubutumwa buhindura benshi dore ko ngo baba banasanzwe bafite abo babwira bakabumva vuba binyuze mu bihangano byabo.
West mu myidagaduro yo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu gufasha abahanzi n’abandi banyempano yagaragaje ko kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi zazize uko zavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994″.
El Classico Beach, Bar na Restaurent na El Classico Apartment, ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu


