Iran yemeje ko ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahise bigabanyuka

116 0

Nyuma y’uko Iran yemeje ko ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz bushobora gutambuka mu gihe cyose agahenge kashyizweho muri Liban kakomeza, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bigabanyuka.

Igiciro cy’akagunguru ka peteroli idatunganyije [Brent crude oil] cyageze kuri 88$ bivuye hafi ku 100$ ku wa 16 Mata 2026.

Hormuz ni umuyoboro ufunganye unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka ku Isi bikoreshwa mu Isi. Uyu muyoboro wafunzwe na Iran yihimura kuri Amerika na Israel byayitangijeho intambara ku wa 28 Gashyantare 2026.

Ubwato Iran itahaye uburenganzira ni ubw’ibihugu by’inshuti za Amerika na Israel.

Amerika na yo yari iherutse gufata ingamba zo kubangamira ubwinjira cyangwa ubusohoka muri Iran.

Mbere y’uko intambara ya Iran itangira ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije byaguraga 70$ ku kagunguru. Muri Werurwe ho byageze no ku 119$.

Mu Rwanda ho hashize amasaha make Urwego Ngenzuramikorere, rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw. Yiyongereyeho 635 Frw ivuye kuri 2303 Frw. Litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 frw.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *