Perezida Samia Suluhu azasangira ifunguro rya ku manywa n’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania (Taifa Stars).

98 0

Perezida wa Tanzania, Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, yohereje indege yihariye (Boeing 787-8 Dreamliner) muri Maroc kujyana kuzana abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) n’abayobozi babo, nyuma yo kwitabira irushanwa rya AFCON.

Icyo cyemezo ni ukugaragaza icyubahiro gikomeye bahaye Tanzania, kubera kugera mu cyiciro cya  16 cya mbere, intambwe itari yarigeze igerwaho mbere.

Iyo ndege irahaguruka i Dar es Salaam kuri   uyu wa 6 Mutarama 2026, izasubira muri Tanzania  ku itariki ya 7 Mutarama 2026.

Perezida Samia yateguye kandi umusangiro  w’ ifunguro rya saa sita ku Biro by’Umukuru w’Igihugu (Ikulu) ku itariki ya 10 Mutarama 2026, mu rwego rwo gushimira Ikipe ya Taifa Stars n’abayobozi bayo bitwaye neza

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *