Umuhanzi Nyarwanda, Munezero Eric Prince uzwi nka Vex Prince yishimiwe bikomeye nyuma yo guha icyubahiro Cecile Kayirebwa mu gitaramo yakroeye muri Côte d’Ivoire.
Ni ibitaramo bibiri yakoreye muri iki gihugu tariki ya 16 na 17 Mata 2026 mu Iserukiramuco rya MASA Africa (Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan).
Uyu muhanzi yatunguye benshi ndetse biranabashimisha ubwo yari ku rubyiniro rwa MASA Africa 2026 aho yahisemo guha icyubahiro umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Cecile Kayirebwa.
Ibi yabikoze abinyujije mu kuririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ’Iwacu.’
Vex kandi ku rubyubiro akaba yari yambaye bijyanye n’umuco nyarwanda aho yari yambaye imikenyero afite n’ibendera ry’u Rwanda.
Uyu muhanzi yataramiye muri Palais dela Culture Salle Laugah François kimwe n’abandi bahanzi batumiwe muri ibi bitaramo kubera ubuhanga n’ubunyamwuga bwabo.
MASA Africa ni iserukiramuco rikomeye ku mugabane wa Afurika, rikaba rihuza abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo abaririmbyi, ababyinnyi n’abakinnyi b’ikinamico mu guteza imbere umuco no gufasha abahanzi kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Vex Prince yitabiriye iri serukiramuco nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo nshya yise ‘Wahala’ yasubiranyemo na Cole M.G.N, umu-producer akaba n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ibigwi mu muziki w’Isi by’umwihariko muri Amerika, dore ko afite ibihembo bitandatu bya Grammy Awards.
Vex Prince watangiye umuziki mu 2022, akunzwe mu ndirimbo nka “Wahala”, “Bad Energy” na “Holy Water” zamuhesheje abakunzi benshi mu Rwanda no mu Karere, mu gihe “Money” yakoranye na Dorty wo muri Côte d’Ivoire na “Laler” yakoranye na Fior2Bior byamufunguriye amarembo y’abafana benshi muri Afurika y’Iburengerazuba.




