Amerika yigaruriye ubwato bw’abarusiya bitera impaka

83 0

Umubano hagati ya  Leta zunze ubumwe za America n’Uburusiya ukomeje kuzamba , nyuma yaho Amerika ishimutiye ubwato butwara petrol bwari mu Nyanja ya Atlantic.

America ivuga ko buriya bwato bwahoze bwitwa Bella I nyuma yo gukurikiranwa na America bukagerageza guhindura izina ndetse ababurimo bagashyiraho ibendera ry’Uburusiya hejuru yabwo, ntibyabujije America kubushimuta.

 

Ku wa Gatatu, America yavuze ko yakoze igitero gihambaye cyo gufata ubwato bubiri. Igitero cya mbere cyabereye mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic gifata ubwato bw’Uburusiya bwitwa Bella I. Ikindi gitero cyabereye mu mazi magari muzamahanga mu birwa bya Caraïbes ahafatiwe ubwato bwitwa Sophia.

Ayo mato abiri America iyashinja kuba yajyaga muri Venezuela gutwara petrol yaho ikajya mu Burusiya cyangwa ahandi ku isi mu gihe America yashyizeho ibihano.

Ibiro bya Leta ya America bivuga ko kiriya gitero cyakozwe bisabwe na Perezida Donald Trump, aho itsinda ry’urwego rugenzura imbibi za America, ingabo zirwanira mu mazi, n’inzego z’ubutabera byafatanyije muri kiriya gitero.Ubwongereza na bwo bwatangaje ko bwagize uruhare muri kiriya gitero aho bwafashije inzego za America kugenzura buriya bwato mbere y’uko bufatwa.

Ku ruhande rw’Uburusiya, bamwe mu bategetsi bagize uburakari basaba ko icyo gihugu cyasubiza America kirasa ku bwato bwayo.

Uburusiya bwari bwohereje amato y’intambara yo kurinda buriya bwato cyakora America yakoze igitero cyayo vuba, ntibyagira icyo bitanga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yasabye America kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa kiremwa muntu ku Barusiya bafatiwe muri buriya bwato, ikabareka bagasubira mu gihugu cyabo.

Buriya bwato amakuru ya mbere yavugaga ko nta kintu bwari bupakiye, ariko America bikeka ko yabufashe kubera kwikanga ko haba hari intwaro zikomeye bwari bujyanye muri Venezuela.

Kugeza ubu America ivuga ko izajya ifata petrol ivuye muri Venezuela ikayicuruza bigafasha abaturage b’ibihugu byombi, kandi bikagenzurwa na Perezida Donal Trump, ni nyuma y’uko ingabo zidasanzwe za America zifashe Perezida Nicolas Maduro n’umugore we bakajyanwa bashimuswe muri America aho batangiye kuburanishwa ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge ni bindi bikorwa byinshi bitandukanye

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *