Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Hahirwabasenga Themotee uzwi nka Sky2, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukumeretsa ku bushake no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba mu gihe dosiye iri gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



