DJ Ira yakuriye inzira ku murima abamutuka kubera yasabye ubwenegihugu

106 0

Nyuma  y’umwka umwe  umwe  Iradukunda  Grace Divine  uzwi  nka  Dj Ira  umwe mubavanga muziki bakunzwe hano mu Rwanda ahawe ubwene gihugu akomeje kurwana intambara  yabirirwa bamuziza ko yemeye kuba  umunyarwanda

Uyu mukobwa udakunda  kuvuga amagambo menshi nyuma yo  gukomeza gutukw cyane n’abantu  batandukanye  ku mbuga nkoranyambaga yabakuriye  inzira ku  murima  abereka impamvu nyinshi zo kuba yarasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda .

Mu butumwa bwe  yashyize ku mbuga nkoranyambaga  Dj Ira   yagaragaje ko we yahisemo  gusaba Perezida Paul Kagame  ubwenegihugu bw’u Rwanda  kubera  ko aaarukunda kandi hari byinshi  zatumye abusaba .

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze  Dj yagize : nubu koko nyuma y’umwaka muracyababaye, muracyantuka, muracyantera ubwoba, Kugeza ubu sindumva ikibazo gihari ariko reka tuganire. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, nabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’ubwenegihugu nasabye.”

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko u Burundi bwemerera umuturage wabwo kugira bubiri, bityo ahamya ko ikibazo cyabaye ubwo yasabye.

Ati “U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, gusaba ubw’u Rwanda ni nk’uko nari gusaba ubwa Amerika, Canada n’ahandi. Ariko kubera ko ari ubw’u Rwanda byabaye ibibazo.”

Uyu mukobwa yaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abarundi impamvu yahisemo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, anashimangira ko atabyicuza.

Ati “DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora niho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga, n’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwaho.”

DJ Ira yibukije Abarundi ko ikibazo atari we ahubwo ari urwango bafitiye u Rwanda, anongeraho ko kwaka ubundi bwenegihugu bitavuze kwanga Igihugu cye.

Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’ukwezi kumwe gusa ahita abuhabwa.

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Umusizi Rumaga yahawe umusozi wa Kiruri

Posted by - January 9, 2026 0
Umusizi Rumaga yagabiwe umusozi wa Kiruri ufatwa nk’igicumbi Umusizi  Rumaga  ugeze  kure  umushinga uri gutegura  Iserukiramuco Ngarukamwaka  ndetse  no kubaka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *