Perezida Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi mu musangiro wateguwe na Perezida William Ruto n’umugore we Rachel Ruto, mu rwego rwo guha icyubahiro abayobozi bitabiriye Inama ya ‘Africa Forward Summit’ iri kubera muri Kenya.
Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026 mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Nairobi.
Uyu musangiro wari ugamije kwakira mu cyubahiro abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa (Africa Forward Summit), mu rwego rwo kuganira ku iterambere ry’umugabane wa Afurika, ubufatanye mu by’ubukungu ndetse n’icyerekezo cy’ahazaza hawo.
AMAFOTO:




