Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gutwara CECAFA Kagame Cup 2026

119 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (CDS) akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR F.C, Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC asaba abakinnyi gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026.

Gen Muganga yabivuze ubwo yasuraga iyi kipe i Shyorongi aho ikomeje imyiteguro yo gukina CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda kuva ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2026.

Gen Muganga yakiriye abakinnyi bashya basinyishijwe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, abagezaho amateka y’iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu Rwanda ndetse asaba abakinnyi bose muri rusange kuzegukana ku nshuro ya kane igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, abibutsa ko mu nshuro 3 APR FC yacyegukanye cyari cyabereye mu Rwanda.

Yagize ati “Iyi ni ikipe yashinzwe n’Umukuru w’igihugu cyacu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu 1993, ni ikipe ifite amateka akomeye duhereye kuri iki Igikombe mugiye guhatanira cya CECAFA Kagame Cup 2026, murumva ko ari igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wacu.”

“Iki Gikombe tugifite inshuro eshatu, kandi zose twagitwaye cyakiniwe hano ku butaka bw’u Rwanda, murasabwa kongera kugitwara. Nk’uko byahoze, Igikombe ni icya Perezida wacu kizasigare hano kandi ikipe iruzuye, benshi bategereje kubabona kuri uyu wa Gatanu.”

Gen Muganga yakomeje abwira abakinnyi ko mu myaka hafi 33 ishize APR FC imaze ishinzwe, yakoze amateka atazibagirana kuko hari amakipe yashinzwe mbere yayo, ariko kuri ubu ikaba iyarusha ibikombe n’ibigwi kandi imihigo yo gutwara ibindi bikombe irakomeje.

Gen Muganga kandi yafashe umwanya wo gushimira abakinnyi basanzwe muri iyi kipe bayifashije kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 ikegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona birimo Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu makipe yo mu Rwanda, Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe Kiruta Ibindi (FERWAFA Super Cup).

Yagize ati “Ku bakinnyi basanzwe hano, ndashaka kubashimira uko mwitwaye mu mwaka w’imikino ushize, kuduha ibikombe bitatu aribyo Shampiyona, igikombe cy’Amahoro, na Super Cup mwesheje umuhigo rwose twongere tugenze gutyo no kuri iyi CECAFA.”

Gen Muganga yananenze ibihembo byatanzwe na Rwanda Premier League, BK Pro League Awards, nk’uko n’umutoza w’iyi kipe Taleb Abderrahim yabivuzeho, avuga ko ariwe warukwiye igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka aho kuba Laurențiu Reghecampf wahawe iki gihembo, watozaga ikipe ya Al Hilal SC Omdurman ari nayo yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri rusange, naho APR FC ikaba yarahawe igikombe cya Shampiyona kuko ari yo yaje imbere mu makipe yo mu Rwanda.

Yagize ati;”Ikindi kandi, nange munyemerere nunge mu ry’abakunzi ba ruhago, n’aba APR FC by’umwihariko mvuga nti: nyuma y’iyo CECAFA muteganyirijwe byinshi, ntimubabazwe cyangwa ngo mucibwe intege n’ibyo twimwe kandi twari tubikwiriye, hari ibihembo twabonye batanga ariko birengagiza ibyagezweho n’ikipe ya APR rero mushonje muhishiwe nyuma ya CECAFA tuzavuga uko byakagenze.”

Visi Kapiteni wa mbere wa APR FC, Ronald Ssekiganda ni we wavuze mu izina ry’abakinnyi ba APR FC, aho yabanje gushimira Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije, Gen Muganga, uburyo adahwema kuba hafi ikipe ndetse amwizeza ko bagiye kwitwara neza kurusha umwaka ushize.

Yagize ati;”Mubanze mumfashe dushimire umuyobozi wacu Afande CDS udahwema kutuba hafi aho rukomeye, atwongerera imbaraga mu buryo bwose natwe rero tumusezeranyije kurenga aho twageze mu myaka itambutse, tukegukana iki Gikombe kuko ni icy’Abanyarwanda kigomba kuguma kuri ubu butaka. Murakoze cyane!”

APR FC iri mu itsinda A muri CECAFA Kagame Cup 2026 hamwe na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia FC yo muri Kenya na Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 nibwo ikipe ya APR FC itangira imikino yayo yo mu itsinda ikina na Gor Mahia FC saa moya z’umugoroba (19h00) muri Sitade Amahoro.

APR FC yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup inshuro 3 muri 2004, 2007 na 2010, ndetse yagize ku mukino wa nyuma inshuro 6, mu 1996, 2000, 2005, 2013, 2014 na 2024.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *