Umugore wo mu mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kisaro,Akarere ka Rulindo yiyahuje umuti wa roketi wica udukoko, ahita apfa.
Abaturanyi ba nyakwigendera bemeza ko nta kibazo yari afitanye n’umugabo we, ahubwo yamenye ko asangira umugabo n’umukobwa we, bagakeka ko ari cyo cyatumye yiyahura.
Aba baturanyi be babwiye TV1 ko yiyahuye ntiyahita apfa abanza kujyanwa ku kigo nderabuzima, kugeza yoherejwe i Kigali, ariko birangira apfiriye mu nzira.
Umwe yagize ati “Hari amakimbirane yari afitanye n’umukobwa we ashobora kuba ari yo yatumye ibyo bindi bibaho.”
Undi yavuze ko hari umugabo wundi muri aka gace batuyemo bari bafitanye umubano wihariye, bivugwa ko uyu mugabo yaje no kugera ku mukobwa wa nyakwigendera, nawe bakaryamana.
Yagize ati “Ugahindukira ugasanga wa wundi uri ku mwana wawe mwararyamanye ntabwo byakugwa neza, byaguhangayikisha ukaba wakora n’ibi. Ngo bashobora kuba barasangiye umugabo akaba ari byo byatumye agira agahinda kenshi.”
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Télesphore Uwamahoro, we yemeje ko bataramenya impamvu uyu mugore yiyahuye kuko nta makimbirane yari mu rugo rwa nyakwigendera n’umugabo we babanaga mu rugo.


