Kenya: Abanyeshuri 9 bakurikiranyweho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yahitanye bagenzi babo

76 0

Muri Kenya, abanyeshuri icyenda bagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Naivasha ku wa Kabiri, bakurikiranyweho uruhare bakekwaho mu nkongi y’umuriro yahitanye abanyeshuri 16 mu ishuri ry’abakobwa ricumbikira abanyeshuri.

Iyi nkongi yabaye ku wa 28 Gicurasi mu ishuri rya Utumishi Girls School, riherereye hafi ya Nairobi. Iryo shuri ryari ricumbikiye abanyeshuri 202 igihe umuriro wadukaga mu nyubako y’amacumbi.

Imibare yatangajwe n’abayobozi igaragaza ko abanyeshuri 16 bahasize ubuzima, mu gihe abandi 79 bakomerekeye muri iyo nkongi. Muri abo, barindwi bakomeretse bikomeye ku buryo byabaye ngombwa ko boherezwa mu bitaro byo muri Nairobi kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihariye.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’inzego z’umutekano ryerekana ko umuriro ushobora kuba waratewe nkana. Abashinzwe iperereza bavuga ko hatwitswe matela hakoreshejwe ikibiriti na peteroli ya parafine, umuriro ugatangirira hafi y’urugi rw’ubutabazi.

Iyo gahunda ngo yaba yaratumye umuriro ukwirakwira vuba cyane, ndetse inabangamira abanyeshuri bashakaga guhunga. Abari muri iryo cumbi bahatiwe kunyura mu muryango umwe gusa, ibintu byateje umuvundo n’ubwoba bukomeye.

Iperereza rinagaragaza ko umurezi wari ushinzwe kugenzura abanyeshuri atakinguye urundi rugi rw’ubutabazi rwari rushobora gufasha abanyeshuri gusohoka vuba. Ibyo byatumye benshi bafatirwa imbere n’umuriro.

Amashusho yafashwe na camera z’umutekano yashyikirijwe abashinzwe iperereza agaragaza bamwe mu banyeshuri bakekwa bagaragara muri koridoro y’inyubako mbere gato y’uko umuriro utangira.

Abanyeshuri icyenda bakekwa bamaze iminsi itanu bafunzwe mu gihe iperereza rikomeje. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kongera igihe cyo gukora iperereza kugira ngo hakusanywe ibimenyetso bihagije mbere y’uko hafatwa umwanzuro ku byaha bashinjwa.

Urukiko rurateganya gufata icyemezo ku busabe bwo kongera igihe bafunzwe by’agateganyo mu gihe dosiye ikomeje gutunganywa.

Abayobozi ba Kenya batangaje ko aba banyeshuri bashyizwe mu maboko y’Ibiro bishinzwe kurengera abana kugira ngo birindwe ko bafungirwa hamwe n’abakuze.

Umucamanza Abdulqadir Lorot yavuze ko hafashwe ingamba zo kubarindira umutekano n’uburenganzira bwabo nk’abana, agira ati: “Twizeye ko binyuze mu biro bishinzwe abana bazaba bari ahantu heza kandi nta buryo bwo kubashyira hamwe n’abafungwa bakuru.”

Mu gihe iperereza rikomeje, inzobere mu by’ubugenzacyaha ziri gukora isuzuma rya ADN ku mirambo myinshi yangiritse bikomeye kubera umuriro kugira ngo hamenyekane neza imyirondoro y’abahitanywe n’iyi nkongi.

Iyi mpanuka yongeye gukangura impungenge ku mutekano w’amashuri acumbikira abanyeshuri muri Kenya. Guhera iyi nkongi yabaga, hamaze gutangazwa izindi nkongi eshanu zabereye mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko croix Rouge ya Kenya   ibitangaza, kuva umwaka watangira hamaze kuba inkongi 37 mu mashuri yo muri Kenya, nubwo izindi zose zitigeze zihitana ubuzima bw’abantu.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy’inkongi mu mashuri ya Kenya kimaze imyaka myinshi gihangayikishije igihugu.

Akenshi biterwa n’ubucucike bukabije mu macumbi, ibikoresho bike byo kuzimya umuriro ndetse rimwe na rimwe n’ibikorwa byo kwihorera cyangwa amakimbirane hagati y’abanyeshuri n’ubuyobozi bw’amashuri.

Iki gihugu kiracyafite ibikomere by’izindi nkongi zikomeye zabaye mu mashuri. Mu mwaka wa 2001, inkongi yabereye mu Ntara ya Machakos County yahitanye abanyeshuri 67, mu gihe indi nkongi yabaye mu 2024 muri Nyeri County yahitanye abana 21.

Mu gihe igihugu kigitegereje umwanzuro w’iperereza, abaturage benshi basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano mu mashuri kugira ngo impanuka nk’izi zitazongera gutwara ubuzima bw’abana.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *