Perezida Chapo ari i Kigali aho yitabiriye ku nshuro ya 13 inama ya Africa CEO Forum

107 0

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Mozambique, Daniel Chapo uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego zirimo umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Chapo ari i Kigali aho yitabiriye ku nshuro ya 13 inama ya Africa CEO Forum, ihuza abakuru b’ibihugu, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye no guteza imbere ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Ni Inama iteganyijwe kuva kuri uyu wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.

Muri iyi minsi, u Rwanda rufite abashyitsi benshi.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *