Perezida Kagame yashimangiye ko umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gutanga umusaruro

83 0

Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko umunsi wabaye ufite ibisobanuro bikomeye ndetse n’icyizere ku hazaza h’umubano hagati y’u Rwanda n’u France, ashimangira ko impande zombi zahisemo kureba imbere no gufungura urupapuro rushya rw’ubufatanye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye u Bufaransa ku ntambwe bwateye mu rugendo rwo kongera kubaka umubano mwiza n’u Rwanda, avuga ko icyemezo cyafashwe n’ibihugu byombi cyo kureba ahazaza aho guheranwa n’amateka kiri gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Uyu wabaye umunsi ufite ibisobanuro bikomeye n’icyizere. U Rwanda rushimira intambwe mwateye. Twahisemo kureba imbere no kwandika amateka mashya hamwe, kandi icyo cyemezo kimaze gutanga umusaruro. Inzozi n’intego bihari ku mpande zombi, ariko icy’ingenzi kurushaho ni ukwongera kubaka icyizere. Uyu munsi, u Bufaransa ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu ishoramari, ikoranabuhanga, ibikorwa byo kurengera ikirere n’ibindi byinshi duhuriraho. U Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’u Bufaransa mu kurushaho gushimangira ubufatanye no kwagura amahirwe hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Aya magambo yayatangaje mu muhango wabereye i Paris, nyuma y’igikorwa cyo gutahan ku mugaragaro urwibutso rushya rwubatswe mu rwego rwo kuzirikana abazize 1994 Genocide against the Tutsi.

Ku mugoroba wakurikiye uwo muhango, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ifunguro ry’umugoroba ryabereye muri Palais de l’Élysée, aho  bakiriwe na  Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron.

Iri funguro ryabaye ikimenyetso cy’icyizere n’ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gutsura umubano umaze imyaka mike uri mu nzira nshya y’ubwiyunge n’ubufatanye.

Mu myaka yashize, u Rwanda n’u Bufaransa byakoze ibikorwa bitandukanye byo kongera kubaka umubano wabyo nyuma y’igihe kinini waranzwe n’ibibazo byaturutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mubano mushya watumye habaho ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko n’ibikorwa byarukurikiyeho byerekana urwego rushya rw’ubufatanye hagati ya Kigali na Paris, ndetse bikaba bishobora kurushaho gufungura amahirwe y’ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *