Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido yahishuye ko ikintu cya mbere kimutera ubwoba mu buzima bwe ari ukubaho atazi igihe azahagarikira umuziki.
Yatangaje ko iteka ahora asenga asaba Imana ko yamuhishurira igihe umuziki azawuhagarikira, akabaho abizi.
Ati “Ubwoba ngira ni ukutamenya igihe cya nyacyo cyo guhagarika umuziki. Nsenga Imana buri munsi nsaba kunyereka igihe bizabera.”
Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi akunze kugaragaza ko umuziki ari cyo kintu yihebeye kuva kera, ndetse ko aba yumva nta gahunda afite yo kuwureka.


