Umuhanzi Maitre Dodianyasinyishije aba producers 3 bakomeye mu Rwanda

159 0

Umuhanzi Ngarukiyintwali Jean de Dieu uzwi nka Maitre Dodian wamenyekanye mu mu ziki nyarwanda guhera muri 2019 ari  mu byishim byinshi nyuma yaho inzozi ze  zo gushinga studio ye  ifasha abahanzi  zibereye impamo akanasinyisha  aba producer bakomeye hano mu Rwanda .

Uyu musore  wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yagiye akora ku giti cye n’izindi yakoraye ‘abahanzi batandukanye hano mu Rwanda nka Generous 44, Mr Kagame, Khalfan Govinda, Niyo na Papa Cyangwe, ndetse yanakoranye bya hafi na Makanyaga Abdul bandi benshi , nyuma y’imyaka myinshi  avuga ko yifuza guteza imbere  muzika nyarwanda ndetse  no  gufasha impano  zikizamuka  uyu musore yujuej studio igezweho yise Global Music .

Ubwo  umunyamakuru  wa BTN Rwanda yasura iyi studio ya Maitre Dodian  yise Global Music aho iherereye mw’Izindiriro muri Kimironko  yamutangarije byinshi ku mushinga w’iyi studio ye .

Maitre Dodian  yagize ati “ Ndi mu byishimo byinshi  cyane muri iyi minsi kuko inzozi nagize nkitangira umuziki zo kuzashinga studio yo kuzateza imbere uru ruganda zabaye impamo ubu namaze gushinga iyanjye na vuba aha ndabaha  zimwe mu ndirimbo maze gukoreramo z’abahanzi batandukanye.

Abajijwe imamvu yamuteye gukomeza kwishyiramo gushing studio ye  Maitre Dodian yagize ati “ Burya umuhanzi agira imvune nyinshi cyane mu rugendo rwe mu myaka isaga umunani maze mu muziki nyarwanda nagiye ngira imbogamizi nyinshi mu yandi mastudio atadnukanye nagiye nkorera  bituma niha gahunda y’uko nzashinga iyanjye nkajya nkora  ibihangano byanjye bitamvunnye kandi nkakorera n’abandi bahanzi bagenzi banjye baba abakuru n’abakizamuka muri uru rugendo ruba rutoroshye kuri benshi .

Yakomeje atubwira ko kugeza ubu Studio Global Music yamaze gutangira aho yatangiranye  na  Producers Evydecks uzwi nka (Ayo  Evy) wamenyekanye cyane mu bisumizi Studio ,ariko ubu akaba yasinyishije abandi ba Producers babiri ba bahanga barimo Fazzo  Big Pro wazamuye abahanzi benshi tubona muri iyi minsi bakomeye  mu Rwanda na Crack on the beat

Nyuma yo  kudutangariza abaProducers  bazakorana na Global Music Studio  yaduhishuriye ko ubu agiye  gushaka abanyempano  mu bice bitandukanye by’igihugu aho  babiri ba mbere bazerekana ko impano yabo ko  iri hejuru  bazasinyishwa muri iyo studio kugira bateze imbere impano  zabo bagere no ku rwego bifuza.

Tumubajije ku masezerano yagiranye na Producer Fazzo  nk’umwe mu bazwi ba bahanga dufite mu Rwanda yadusubije ko atahita ayatangaza kuko we yamuzanye kuko aziko ari umuhanga kandi nawe yifuza ko  yazajya  amukorera indirimbo  nziza kandi zizakundwa n’abantu benshi .

Mu gusoza  Maitre Dodian  yibukije abakunzi ba muzika nyarwanda ko atari  Global  Music Studi guza babafitiye ahubwo bafite na Band ikora  umuziki w’Imbona nkubone mu birori bitandukanye  ndetse no mu mahoteli aho abayifuza bazajya banyura ku mbuga nkoranyambaga zabo  bakabah akazi kuko babafitiye abauranzi ba bahanga cyane

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *