Mr Flavour yahishuye ko atabasha kubana n’umugore umwe

457 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Flavour, yatangaje ko atabona uko yakwiyegurira umugore umwe gusa, avuga ko imiterere y’ubuzima bwe n’imyumvire ye bitamwemerera kubaho mu mubano wifungiye ku muntu umwe.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Nabania, yavuze ko we yiyumva nk’umuntu ukunda ubwisanzure kandi udashobora gufungwa n’umubano umwe.

Yagize ati:“Ndi umuntu ukunda kuvumbura ibintu bishya. Ndi uwo mu isi yisanzuye. Ndi uwo mu mihanda. Hari abagabo bashobora kubaho ubuzima bwo mu rugo gusa, ariko njye simeze gutyo. Turi abo mu isi yisanzuye. Sinshobora gufungwa.”

Aya magambo ya Flavour yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye uburyo yavuze icyo atekereza atabiciye ku ruhande, mu gihe abandi banenze imyumvire ye bavuga ko ishobora gutanga ubutumwa budakwiye ku bijyanye n’imibanire.

Uyu muhanzi akunze kuvugwaho ubuzima bwe bwite, cyane cyane ku bijyanye n’imibanire ye n’abagore. Flavour afite abana batatu yabyaranye n’abagore babiri batandukanye, bombi bakaba barabaye ba Nyampinga b’ubwiza (beauty queens) muri Nigeria.

Nubwo amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, Flavour ntabwo arashaka umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko akunda ubuzima bwo kwigenga kandi ko atiteguye kwiyegurira umubano uhamye nk’uwo gushyingiranwa.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro muri Nigeria bavuga ko Flavour ari umwe mu bahanzi bakunze kuvugwa cyane ku mibereho yabo bwite, ariko akaba akomeje gutsimbarara ku myumvire ye yo gukomeza kubaho ubuzima bwisanzuye aho kuba mu rushako.

Nubwo ibitekerezo bye bishobora kutavugwaho rumwe na bose, Flavour agaragaza ko yifuza kuba inyangamugayo ku byo yumva no ku buryo abona ubuzima bwe, aho yemera ko ataragera ku rwego rwo kwiha umugore umwe cyangwa kubaka urugo nk’uko abandi babikora.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *