Ikigo PACA Travel Agency cyamenyekanye mu gushakira abantu akazi gatandukanye muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ,Rwanda,Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyonge gushyira igorora urubyiruko rushaka akazi mu mahanga
PACA Travel Agency yatangaje ko iri gutanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko rufite ubumenyi n’uburambe mu myuga itandukanye cyane cyane mu bwubatsi mu bihugu byo mu mahanga binyuze muri gahunda zayo zo gushakira abantu akazi no kubafasha kubona ibyangombwa by’urugendo
Nkuko twabutangarijwe n’Ubuyobozi bwa PACA Travel Agency bwadutangarije ko iyi nshuro bari gushaka urubyiruko rufite ubumenyi mu myuga itandukanye aho hakenewe abakozi bazi Steel Fixer, Carpenter (Ababaji), Scaffolder, Welder (Abasuderi), Mason (Abafundi b’ubwubatsi), Painter (Abasiga amarangi), Plumber (Abafundi b’amazi), Technical Helper, Spray Painter ndetse na Electrician (Abafundi b’amashanyarazi).
PACA Travel Agency ivuga ko iyi gahunda igamije guha amahirwe abantu bafite ubumenyi muri iyi myuga kubona akazi gafite amahirwe yo kuzamura imibereho yabo, ndetse ikabafasha mu bikorwa byose byo gutegura urugendo, harimo gutunganya ibyangombwa bisabwa mbere yo kujya gukora.
Iki kigo gisanzwe gitanga serivisi zirimo gufasha abantu kubona visa, kugurisha amatike y’indege, kubashakira amahoteli no gutanga ubujyanama ku rugendo, kikaba gikomeje kwagura ibikorwa byacyo hagamijwe korohereza Abanyarwanda bashaka amahirwe y’akazi n’ubuzima mu mahanga.
Ubusanzwe Icyicaro gikuru cya PACA Travel Agency kiba I Dubai muri Leta Zunze ubumwe ‘Abarabu ariko kinafite uburenganzira butangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyo gukorera mu Rwanda ,Uretse hano kinafite icyicaro I Bujumbura mu Burundi .
PACA Travel Agency isaba abafite inyota yo gukora mu rwego rw’ubwubatsi kwihutira gusaba aya mahirwe, kuko imyanya yatangajwe ishobora kuzuzwa mu gihe gito bitewe n’umubare w’abayisaba.
Mu gusoza Ubuyobozi bwa PACA Travel Agency burasaba bujuje ibisabwa cyangwa bifuza kumenya amakuru arambuye ku myanya y’akazi ko bashobora kuvugana na PACA Travel Agency kuri +250 785 933 760 cyangwa +971 569 032 460. Bashobora kandi kohereza ubutumwa kuri Pacatravelagency@gmail.com kugira ngo bahabwe ibisobanuro birambuye ku buryo bwo gusaba akazi n’ibyangombwa bisabwa.




