PACA Travel Agency ikomeje gutanga amahirwe y’abifuza gukora mu mahanga

55 0

Ikigo  PACA Travel  Agency  cyamenyekanye  mu gushakira abantu  akazi gatandukanye  muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ,Rwanda,Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  cyonge  gushyira  igorora urubyiruko rushaka akazi mu mahanga

PACA  Travel Agency  yatangaje ko  iri  gutanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko rufite  ubumenyi n’uburambe mu myuga itandukanye  cyane cyane  mu bwubatsi mu bihugu byo mu mahanga  binyuze muri gahunda zayo zo  gushakira abantu  akazi  no kubafasha kubona ibyangombwa by’urugendo

Nkuko twabutangarijwe n’Ubuyobozi bwa PACA Travel Agency  bwadutangarije ko  iyi nshuro bari gushaka  urubyiruko  rufite ubumenyi mu myuga itandukanye aho  hakenewe abakozi bazi Steel Fixer, Carpenter (Ababaji), Scaffolder, Welder (Abasuderi), Mason (Abafundi b’ubwubatsi), Painter (Abasiga amarangi), Plumber (Abafundi b’amazi), Technical Helper, Spray Painter ndetse na Electrician (Abafundi b’amashanyarazi).

PACA Travel Agency ivuga ko iyi gahunda igamije guha amahirwe abantu bafite ubumenyi muri iyi myuga kubona akazi gafite amahirwe yo kuzamura imibereho yabo, ndetse ikabafasha mu bikorwa byose byo gutegura urugendo, harimo gutunganya ibyangombwa bisabwa mbere yo kujya gukora.

Iki kigo gisanzwe gitanga serivisi zirimo gufasha abantu  kubona visa, kugurisha amatike y’indege, kubashakira amahoteli no gutanga ubujyanama ku rugendo, kikaba gikomeje kwagura ibikorwa byacyo hagamijwe korohereza Abanyarwanda bashaka amahirwe y’akazi n’ubuzima mu mahanga.

Ubusanzwe Icyicaro gikuru  cya PACA Travel Agency kiba  I Dubai muri Leta Zunze ubumwe ‘Abarabu ariko kinafite uburenganzira  butangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB  cyo gukorera mu Rwanda ,Uretse hano  kinafite icyicaro I Bujumbura mu Burundi .

PACA Travel Agency isaba abafite inyota yo gukora mu rwego rw’ubwubatsi kwihutira gusaba aya mahirwe, kuko imyanya yatangajwe ishobora kuzuzwa mu gihe gito bitewe n’umubare w’abayisaba.

Mu gusoza Ubuyobozi  bwa PACA Travel Agency  burasaba bujuje ibisabwa cyangwa bifuza kumenya amakuru arambuye ku myanya y’akazi ko bashobora kuvugana na PACA Travel Agency kuri +250 785 933 760 cyangwa +971 569 032 460. Bashobora kandi kohereza ubutumwa kuri Pacatravelagency@gmail.com kugira ngo bahabwe ibisobanuro birambuye ku buryo bwo gusaba akazi n’ibyangombwa bisabwa.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *