Christopher yasabye imbabazi abafana be yatengushye

97 0

Umuhanzi Christopher Muneza yiseguye ku bakunzi be bari bamutegereje mu gitaramo ‘Tunataka ku Enjoy’ cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize muri Mundi Centre, ariko bikarangira batashye batamubonye.

Christopher yavuze ko kuba atarabonetse atari amakosa y’abateguye igitaramo, kuko bujuje inshingano zabo uko bikwiye ndetse bakora ibishoboka byose ngo azagaragare ku rubyiniro.

Christopher kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko kutaboneka byatewe n’impamvu zatumye atabasha kugera mu Rwanda.

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *