Maître Gims yatawe muri yombi

162 0

Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka Maître Gims akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.

Gims uvuka muri RDC yatawe muri yombi akigera ku kibuga cy’indege cya Paris-Charles de Gaulle kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko ibyaha akurikiranyweho bifite aho bihuriye no gutera inkunga amatsinda y’abagizi ba nabi n’iyezandonke.

Gandhi Alimasi Djuna, wamamaye mu buhanzi nka Maître Gims, cyangwa Gims ni Umunye-Congo wageze mu Bufaransa afite imyaka ibiri akurirayo ariko inshuro zose yagerageje gushaka ubwenegihugu bw’iki gihugu ntiyabuhawe.

Ni umwe mu bacengewe cyane na politike y’urwango ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yageze ubwo yandika indirimo ashyiramo amagambo asebya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Maître Gims yanamenyekanye mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango n’ihohoterwa ryibasira Abatutsi.

Muri filime mbarankuru yakozwe na Netflix yareruye aravuga ngo ‘ntabwo urwango rw’Abatutsi waruhagarikisha umutobe w’amacunga’. Asoje aya magambo yakoze ikimenyetso cyo kurashisha imbunda, akangurira abantu ubwicanyi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *