Abanyamahanga batemberera I Kigali bakomeje gushima Damour Coffe Shop kw’ikawa y’umwimerere

139 0

Uko iminsi n’Imyaka bishira Ikawa y’U Rwanda  ikomeje gufata umwaya wa mbere  muziryoha kandi ziteguranye ubuhanga n’umwimrere  w’abayitegura  mu  Rwanda Hose aho abakerarugendo n’abandi banyamahanaha basura urw’Imisozi bakomeje kugda bayivuga Imyato  aho bageze hose  .

Ni muri  urwo rwego uyu munsi twabateguriye  inkuru  y’uko ikawa yateguriwe muri Damour Coffe  Shop  ikomeje  gushimwa n’abanyamahanga batemberera u Rwanda cyane cyane mu Imbuga City  walk cyangwa muri Car Free Zone .

Ni nyuma y’uko muri iki gihe cy’Impeshyi umujyi wa  Kigali wakira abanyamahanaga benshi  biganjemo ba Mukerarugendo ndets enabandi baza baje kwitabira inama mpuzamahanga zibera  I Kigai  abenshi  ku mwnya wabo wa Nimugoroba baagatemberera  mu bice bitandukanye  by’uyu mujyi bari  gusangira n’inshuti zabo abandi  bahaha ibintu bitandukanye biranga umuco  wacu  , tutibagiwe nababa  bashaka aho bakwicara bagasangira ikawa  nyum y’ingendo  ziatandukaye  aho  mubo twaganiriye  badushimiye  Ikaw yateguriwe muri Damour  Coffe  Shop.

Ubwo Umunyamakuru  wacu yagera  aho Damour  Coffe  Shop Ikorera mu mujyi w Kigali mu mpera  z’icyumweru gishize  yagiranye ikiganiro  na bamwe mu bakiliya ba banyamahanga barimo basangira  ikawa n’ibindi bitandukaye bitegurura aho  bamusangiza  byisnhi kubituma  bakund aikawa nyarwanda .

Mubwo baganiriye harimo abakomoka muri  Leta  zunze ubumwe z’Amerika , Ubwongereza  no mu bindi bihugu  by’Iburayi  badutangarije ko kuba barahizemo kujya bafatira Ikawa  ku mugoroba kuri  Damour  Coffe  Shop , icya mbere ari uko  ikawa yahoo iba  iteguranye ubuhanga ndets en”ubushishozi kandi ikaba ibaryohera cyane kurusha ahandi bagiye banyura  mu bice bitandukanye by’u Rwanda .

Ikindi  badutangarije nuko  iyo wicaye  muri Damour  Coffe  Shop ku mugoroba  umuntu aba atuje anezerewe aganira n’Inshuti ndetse anabona abantu batanbuka bakeye kandi bafite umutekano  usesuye ntawubangamira  undi muntu mu nzira .

Mu bindi badutangarije ni amahirwe bahabwa yo  kwihitiramo ubwoko butandukanye bw’ikawa bifuza kunywa  zirimo espresso, cappuccino, latte n’izindi zikunzwe ku isi, zose zitegurwa hifashishijwe ikawa y’u Rwanda izwi ku rwego mpuzamahanga kubera ubwiza n’impumuro yayo.

Umuyobozi  wa Damour  Coffe  Shop  Bwana Shyirambere Jean Damour yadutangarije ko ari ibya gaciro cyane  kuba  Ikawa yo muri  coffe shop yishimirwa n’abanyamahanga ndetse n’abandi bashyitsi babagana akaba ariyo  mpamvu  muri gahunda  afite  ari ugukomeza gutegura ikawa nziza  iryoshye  kugira abashyitsi bagenderera  igihugu cyacu nabob age bataha  bafite icyo bakiziho ndetse banatwaye ikawa y’U Rwanda   muri Rusange .

 

Kimwe mu bitandukanya Damour Barista Coffee Shop n’ahandi ni uko ifite working space ituje kandi ifite internet yihuta (Wi-Fi), bituma iba ahantu heza ku banyeshuri, abakorera kuri mudasobwa, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abategura inama z’ubucuruzi. Abakiriya bavuga ko kuba iri muri Car Free Zone bituma babasha gukora cyangwa kuganira batuje, batabangamiwe n’urusaku rw’imodoka.

Ku bakunzi b’ikawa y’umwimerere, abakunda ahantu heza ho kuruhukira cyangwa abakenera aho gukorera mu mutuzo, Damour Barista Coffee Shop ni imwe mu mahitamo akomeye mu mujyi wa Kigali. Ni ahantu hahuza uburyohe bw’ikawa nyarwanda, serivisi zigezweho n’ikirere cyiza gituma buri wese yifuza kuhagaruka inshuro nyinshi.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *