DJ Niyem agiye arasusurutsa abakunzi b’imyidagaduro muri “Golden Hour Thursday”

92 0

Abakunzi b’imyidagaduro n’abakunda gusohokana n’inshuti  zabo  nyuma y’akazi bafite impamvu yo kwitegura ibihe byiza, kuko kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 bibaza ari ibishyuye  kwa Didy  D’Or Lounge .

Ni  mu mugoroba udasanzwe bise  Golden Hour Thursday” aho abazahasohokera bose  bazagezwaho  umuziki ugezweho na  DJ Niyem

Nkuko  twabitangarijwe  na Dj Niyem ubwe yadutangarije ko icyo gikorwa  kizatangira mu masaha ya Nimugoroba kuva  kw’isha ya  saa kumi n’Ebyiri kugeza mu masaha akuze  .

DJ Niyem, umwe mu ba DJ bamaze kubaka izina hano mu ruganda rw’imyidagaduro  mu kuvanga imiziki itandukanye ikanyura benshi, ni we uzaba ayoboye uyu mugoroba.

Biteganyijwe ko azacuranga indirimbo zigezweho ndetse n’izakunzwe mu bihe bitandukanye, hagamijwe gutuma abitabiriye baryoherwa n’ikirori kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Nkuko  twabitangarijwe  nabateguye uwo mugoroba batangaje ko hari n’inyongera yihariye ku bazakitabira, aho hazatangwa igabanyirizwa rya 10% ku biribwa n’ibinyobwa bizaba bitangwa muri uwo mugoroba.

Ni amahirwe azafasha abashyitsi kwidagadura no gusangira n’inshuti zabo ku giciro cyoroheje.

Mu myaka ishize, ibikorwa nk’ibi byagiye bikurura urubyiruko n’abakunzi b’ahantu ho kuruhukira nyuma y’akazi, kuko bitanga umwanya wo guhura, kuganira no kwishimira umuziki mwiza mu mwuka utuje kandi ushimishije.

Iki gikorwa kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM) muri Didy D’Or Lounge iherereye i Kiyovu hafi y’inyubako ya RURA.

Ni umwe mu mugoroba utegerejwe n’abakunzi b’umuziki, aho bazahabwa amahirwe yo kwidagadura mu buryo bwihariye nyuma y’umunsi w’akazi.

Didy D’Or Lounge ikomeje kwagura ibikorwa byayo byo kwakira ibitaramo n’amaserukiramuco atandukanye agamije guteza imbere imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali.

“Golden Hour Thursday” ni kimwe mu bikorwa bishya byitezweho guha abitabiriye ibyishimo bidasanzwe, binyuze mu muziki, amafunguro meza n’serivisi zinoze.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *