Kugirango harangizwe Icyemezo No RCOM 714/2026/TB/NYM cyaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ku wa 14 Nyakanga 2026, hashingiwe ku Itegeko No 39/2015 ryo ku wa 22/08/2015 rigenga imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo igihe kirekire*,
Jyewe Me SANO Anastase, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ukorera mu Karere ka Bugesera, ndamenyesha abantu bose ko ku taliki ya 21, 22 na 23 Ukwakira 2026, hazagurishwa mu cyamunara rusange imitungo yatawe na nyirayo witwa KAYITANA Gerard yatawe mu gihe kirenze icyateganyijwe n’amategeko.
IMITUNGO IGURISHWA:
1.Umutungo we wose muri Company *Ets R.M & SONS Ltd* na TYCOON MINING AND QUARRIES Ltd* urimo imashini nini zicukura amabuye y’agaciro, izitunganya n’ibindi bikoresho.
2.Imitungo itimukanwa: Inzu iherereye mu Karere ka Kicukiro, inzu iherereye mu Karere ka Kayonza, n’ubutaka bunini bwo gucukura amabuye buherereye mu Bugesera.
Aho bizabera: Bugesera kuwa 21/10/2026, Kicukiro kuwa 22/10/2026, Kayonza kuwa 23/10/2026, guhera saa 09h00.
Ku bindi bisobanuro: Me SANO Anastase – Tel: 0788772935*
Bikorewe i Bugesera, ku wa 21 Nyakanga 2026


