Umuhanzi wo muri Nigeria, Flavour yahishuye ko ubwo yari ataragira izina rikomeye cyane mu muziki, yigeze gusuzugurwa akurwa ku rubyiniro vuba vuba nyuma y’uko itsinda rya P-Square ryari ryinjiye muri ako kabyiniro yari arimo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Flavour yavuze ko uburyo P-Square yakiriwe muri ako kanya byatumye yibaza niba bakora umuziki umwe.
Ati “Igihe kimwe nari ndi kuririmba P-Square irinjira, ushinzwe akabyiniro ansaba kuva ku rubyiniro byihuse. Nafunze micro njya kwicara ahantu. Abakobwa barasakuzaga kandi bishimye cyane ubwo Mr P yafataga micro agatangira kuririmba.
“Nibazaga niba ari umuziki umwe turi gukora kuko nahoraga mparirimbira, ariko ntabwo nari narigeze nishimirwa muri ubwo buryo.”
Yakomeje avuga ko ibyo bitamuciye intege, ahubwo byamuteye gukora cyane kugira ngo nawe agere kuri urwo rwego.


