Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye Rayon Sports

53 0

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire yashimiye Rayon Sports ku bw’igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 begukanye, avuga ko bagiharaniye kandi bari bagikwiriye.

Yashimiye kandi by’umwihariko Perezida Kagame ku bw’ubuyobozi bwe bwiza butanga amahoro n’umutekano mu gihugu.

Ati “Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buyobozi bwe bwiza bureba kure , ku mahoro n’umutekano bituma buri Munyarwanda yishyira akizana no ku bwo kudahwema guteza imbere siporo.”

Yakomeje kandi ashimira amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, abafana n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma irushanwa rigenda neza.

Ubutumwa Nelly yashyize ku X ye
Rayon Sport yongeye kwegukana iki gikombe nyuma yimyaka 28

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *