MUTOBO DC:Umwe mubahohotewe mu mashyamba yabivuye imuzi ubwo basurwaga n’imiryango itari iya Leta y’u Rwanda ikorera muri Kiliziya Gaturika

3 0

Kuri uyu munsi Taliki ya 10 Kanama 2026 imiryango itari iya Leta y’u Rwanda ikorera muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda basuye ikigo cya Mutobo DC giherereye mu Karere ka Musanze ho mu Murenge wa Busogo mu Ntara y’Amajyaruguru.

 

Abagize imiryango itari iya Lata y’u Rwanda nk’itangazamakuru twabatangariza ko bakiriwe n’abayobozi batandukanye ba RDRC, babasonurira imikorere ya RDRC mu gufasha abari abasirikare gusubira mu buzima busanzwe harimo n’abavuye mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalenda, Mai Mai, n’indi mitwe iyishamikiyeho.

Iyi miryango nanone yaje muri MUTOBO DC mu gikorwa cyiza cyane cyari kigamije gufasha RDRC n’abari muri iyi miryango ishamikiye ku idini gaturika gukorana mu buryo bwo gutanga ibisubizo mu kwita ku mibereho y’abatahuka kugira ngo babashe gusubizwa mu buzima busanzwe.

Bamwe mubakuriye imiryango irindwi itari iya Leta y’u Rwanda yaje kumva ibibazo byabavuye mu mashyamba kugira ngo babatere inkunga

RDRC kandi twabatangariza ko ifite intego rusange yo gufasha uwari umusirikare gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo ashobore kwiteza imbere kandi agire uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Muri Mutobo DC abazanwe muri iki kigo, baganiriye n’abagenerwabikorwa bumva ubuhamya bw’abahoze mu mashyamba ari nako babashije kumva ubuhamya bw’abadamu bahohotewe na FDLR urwigishinyaguriro.

Aba bose baje mu byiciro bitandukanye kubera ko harimo abaje ari aba 77 na 78

Hano twabagezaho ubutumwa bw’umwe mubahohotewe na FDLR witwa NZAMUKOSHA Fiellette aha ni izina twahinduye bitewe n’umutekano we kugira ngo atazahura na bagenzi be bakamenya ibyamubayeho.

Yagize ati:” Njyewe NZAMUKOSHA Fiellette navutse 1998 mvukira mu ishyamba ryo muri Kongo bigeze aho ngize imyaka yo Kuba natangira ishuri nkajya njya kwiga kuva saa mbiri kugeza saa tanu noneho nyuma yiyo saha tugahita tujya kwiga imbunda tugataha saa Saba tukabona gusubira mu rugo”.

Kubera ko we yari akiri muto, yabonaga ibyo bakoreraga bakuru be ubwo babaga bavuye kwiga kurashisha imbunda agatangara atazi ko we bitazamubaho ntibyatinda nawe ubwo yagiraga imyaka 12 yavuye kuva kwiga imbunda abasirikare ba FDLR baramuhamagara baramusambanya nk’uko basambanyaga abandi akiri muto.

Yakomeje avuga ko byagezaho ibyo gusambanywa na FDLR yari yarabimenyereye umunsi kuwundi kandi agasambanywa n’abagabo batandukanye umunsi kuwundi noneho biba akarusho bakajya bamusambanya mama we areba byageraho bakanasambanya mama nawe abyibonera n’amaso ye.

Byaje kugera aho, aterwa inda ubwo yari amaze kugira imyaka yubukure bamutegeka kujya ajya kuneka ahantu hatandukanye bakanamuha urumogi rwo kunywa kugira ngo agende adafite ubwoba akajyayo yaza atazanye amakuru bamutumye bakamukubita bitewe nuko babaga bafiteyo abandi batumyeyo atazi kandi bakanatamga amakuru mbere ye.

Kubera ko yavukiye mu ishyamba yatekereje gufata umwanzuro wo gutaha iwabo wababyeyi be bagenzi be bamubwira bazamwica namara kugera mu Rwanda agira ubwoba nyuma afata umwanzuro wo kuza anyuze mu ishyamba afatwa n’abasirikare n’abasirikare bamuzama mu Rwanda mpaka ageze muri MUTOBO DC.

Imiryango irindwi itari iya Leta y’u Rwanda yasuye ECD ya MUTOBO DC

Abana batoya bababyeyi batandukanye bavukiye mu mashyamba, twabatangariza ko bigira amasomo atandukanye harimo gushushanya, kuririmba, kubara n’andi masomo atandukanye biga kubafite imyaka ine kugeza ku myaka itandatu ndetse hati n’abandi biga bafite imyaka irindwi kugeza kuri 15.

Uyu munyeahuri yasengeye mu gifaransa bamwe mubaje bahagarariye iyi miryango itari iya Leta y’u Rwanda
Abaje bahagarariye imiryango irindwi itari iya Leta y’u Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso n’abavuye mu mashyamba

Ms Marleen Masclee, Trocaire Rwanda niwe waje ahagarari iyi miryango uko ari irindwi

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *