Uruganda rw’imodoka zo mu bwoko bwa BYD ziri mu zikunzwe cyane kw’isi muri iyi minsi ruherereye i Pingshan mu mujyi wa Shenzhen, mu Bushinwa rwafashwe n’inkogi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2026
Nkuko byatangajwe n’Inzego z’umutekano muri uwo mugi ndetse n’iz’uruganda hahise hakorwa ubutabazi bwihuse kugira hatangirika ibintu byinshi cyangwa hakagira uhasiga ubuzima
Amakuru dukesha Reuters avuga ko igice cyahiye ari igikoreshwa mu guparikamo imodoka zamaze gukorerwa igerageza cyangwa izakanitswe. Giherereye mu cyanya cy’inganda cya Shenzhen.
BYD yatangaje ko nyuma y’iyi mpanuka, abashinzwe kuzimya inkongi bahise batabara, ndetse babasha kuzimya uyu muriro. Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Nyuma y’iyi mpanuka, imigabane ya BYD yahise itakaza agaciro ku kigero cya 0,6%.
Impuguke zigaragaza ko ingaruka zishobora kubaho igihe inkongi yibasiye uruganda rukora imodoka za lisansi, zitandukanye n’izibaho igihe yibasiye urukora imodoka z’amashanyarazi kuko zo zidafatwa n’umuriro vuba, ndetse kuzizimya bikoroha.





