Abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigaruriye imidugudu itandukanye yo muri Osso Banyungu muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
AFC/M23 yafashe imidugudu umunani mu mirwano yo ku Cyumweru, tariki 7 Nzeri 2025, nyuma yo guhangana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo.
Umuturage yagize ati: “Kuva ku mugoroba, abarwanyi ba AFC/M23 bagaragara muri Mafuo, Biholo, Shoa na Bwambaliro.”
Uyu yabwiye ACTUALITE.CD ko abarwanyi ba AFC/M23 kugeza ubu bagenzura imidugudu ya Busoro, Kinyeere, Burora na Ngesha.
Amakuru avuga ko ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo ryimukiye i Kazinga n’i Mahanga ku mupaka wa teritwari ya Masisi na Walikale.
Abarwanyi ba Wazalendo bagaragaye mu mashusho bakubita agatoki ku kandi, bavuga ko bagomba gusubirana ibice bambuwe isaha n’isaha.
Hashize iminsi ibice birimo Shoa n’inkengero zayo birimo akavuyo n’ubwicanyi bikorwa na Wazalendo n’ingabo za Leta zitakigira ijambo imbere y’izi nyeshyamba n’abasivile bahawe intwaro.
Kugeza ubu, ntacyo ihuriro rya AFC/M23 ritangaza ku ifatwa ry’iyi midugudu yari imaze igihe abayituye bari mu kaga.
AFC/M23 imaze iminsi iteguza ko izajya gutabara abasivili bakomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, kandi ko izazimya umuriro aho uturuka hose.
Yago Pon Dat agiye gusongongeza abakunzi be b’I Kampala alubumu ye aherutse gushyira hanze
 
                        
 
                                
 
	 
                     
                     
                     
                     
                    
